Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye nabi irushanwa rya CECAFA itsindwa n’iya Ethiopia ibitego 2-0.
Uyu mukino wa mbere mu ya CECAFA U-17 wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Ugushyingo 2025 i Addis Ababa muri Ethiopia.
Ethiopia yari mu rugo yatangiye umukino isatira izamu ndetse ibona koruneri ebyiri zikurikiranya ariko ubwugarizi bw’u Rwanda bukomeza guhagara neza.
Ku munota wa 31 Ethiopia yafunguye izamu igitego cyatsinzwe na Dawit Kasaw nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Huzeyfa Shafi wari umaze kunyura mu bwugarizi bw’u Rwanda.
Ethiopia yarushaga cyane Amavubi yabonye igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe uvuye ku ruhande rw’ibumoso bw’Umunyezamu usanga Huzeyfa ahagaze neza ahita atera ishoti rikomeye mu izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri y’inyongera.
Ku munota wa 45+2’ Amavubi y’u Rwanda yabonye uburyo bwa mbere ku mupira wazamukanywe uhabwa Mugunga Daniel ateye ishoti rikomeye ujya hejuru y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Ethiopia yatsinze u Rwanda ibitego 2-0.
Mu igice cya kabiri, Amavubi yatangiranye impinduka Jayden Shema Heylen na Bagabo Enzo, ashyiramo Iradukunda Patrick na Nshimiyimana Olivier.
Izi mpinduka zatumye u Rwanda rugerageza gukina, nyuma hongerwamo na Kwihangana Elyse wasimbuye Mugiraneza Bizimana Didier, ariko u Rwanda runanirwa kureba mu izamu.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Ethiopia ibitego 2-0 rutangira nabi muri CECAFA U17.
Iyi kipe izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki 21 Ugushyingo 2025 ikina na Kenya.





