U Rwanda rwatangiye gukingira abana bakivuka Hepatite B 
Ubuzima

U Rwanda rwatangiye gukingira abana bakivuka Hepatite B 

ZIGAMA THEONESTE

January 3, 2026

U Rwanda rwatangiye gukingira urukingo rwa mbere rwa Hepatite B ruhabwa umwana akivuka, rwinjizwa ku mugaragaro muri gahunda y’igihugu y’inkingo zisanzwe, hagamijwe kurinda impinja virusi ya Hepatite B (HBV) yandura byoroshye cyane.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu itangazo cyasohotse ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama cyatangaje ko iki gikorwa gishya kiri muri gahunda y’uko buri mwana wese uvukiye mu Rwanda ahabwa urukingo rwa mbere rwa Hepatite B mu masaha 24 ya mbere akivuka,

Uku gukingira hakiri kare kugamije gukumira ikwirakwira rya Hepatite B riva ku mubyeyi rikajya ku mwana ari na yo nzira ikunze kwandurirwamo cyane iyi ndwara, ishobora guteza indwara zidakira z’umwijima mu buzima bw’igihe kirekire.

Hepatite B ni indwara iterwa na virusi yibasira umwijima, ishobora umwana ashobora kuyikura ku mubyeyi wanduye mu gihe cyo kumubyara.

Iyo umwana yanduye Hepatite B akivuka, ubushakashatsi bugaragaza ko kugera kuri 95 ku ijana by’impinja bishobora kuyigira indwara idakira, bikongera cyane ibyago byo kurwara indwara ya cirrhose y’umwijima cyangwa kanseri y’umwijima mu gihe cyo gukura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) risaba ko urukingo rwa Hepatite B ruhabwa umwana mu masaha 24 ya mbere akivuka nk’ingamba y’ingenzi yo gukumira kwandura iyi ndwara ivuye ku mubyeyi.

Biteganyijwe ko  hakazakurikiraho izindi nkingo zihabwa umwana akivuka kugira ngo ubwirinzi bube bwuzuye.

Imibare ya RBC igaragaza ko ubwandu bwa Hepatite B mu Rwanda buri ku kigero cya 0.25%, hashingiwe kuri raporo y’umwaka uheruka yo kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024. Ibi bivuze ko mu bantu 10 000 bipimisha ku bigo nderabuzima, 25 ari bo basangwamo Hepatite B.

RBC yatangaje ko kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’uru rukingo rigende neza, ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu byiteguye kurutanga ku gihe, harimo no ku bana bavukira hanze y’ibigo nderabuzima.

Mu itangazo ryayo, RBC yagize iti: “Abakozi b’ubuzima barahuguwe, kandi uburyo bwo kubika inkingo mu buryo bukonje (cold chain) bwarashimangiwe kugira ngo hamenyekane umutekano w’inkingo no kuzibona ku gihe.”

RBC kandi yasabye abakozi b’ubuzima, ababyeyi, imiryango n’abafatanyabikorwa bose gushyigikira iyi gahunda y’igihugu y’inkingo, kugira ngo buri mwana wese avukiye mu Rwanda ahabwe uru rukingo ku gihe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA