U Rwanda rwatangiye gukorana n’Ikigo IID cyo mu Busuwisi
Politiki

U Rwanda rwatangiye gukorana n’Ikigo IID cyo mu Busuwisi

KAMALIZA AGNES

December 10, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye (MoU) y’imikoranire n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga Serivise mu bya Dipolomasi, (International Institute for Diplomacy: IID) gikorera mu Busuwisi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Geneve mu Busuwisi, ku wa 09 Ukuboza, aho ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Amb Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga y’i Geneve na Perezida wa IID, Pablo Demierre wari kumwe na Visi Perezida, Vincent Subilia.

Ayo masezerano akaba agamije kugenga imikoranire y’impande zombi   mu bijyanye n’amahugurwa yo ku rwego ruhanitse ku bikorwa bya dipolomasi, ibiganiro, amategeko mpuzamahanga, kongerera abakozi ubushobozi mu buryo bw’umwuga, itumanaho n’ubutwererane bihuriweho.

Impande zombi ziyemeje gusangira ubumenyi n’uburararibonye mu bya dipoloamasi, amasomo mu bya politiki ndetse abakozi b’impande zombi bazagira uruhare mu mahugurwa yihariye mu bya dipolomasi.

Ikigo IID kibonwa nk’igisubizo kirambye mu gihe Isi ihanganye n’amakimbirane y’ibihugu mu gihe gifite ubunararibonye mu kubifasha kugera ku mahoro no kuyoborwa mu rugendo rwo kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDG’s).

U Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu mikoranire na IID

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA