Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amaboko (Handball), yatangiye imikino y’igikombe cya Afurika yitwara neza nyuma yo gutsinda Zambia ibitego 30-19, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026.
Uyu mukino wabereye muri BK Arena, wabanjrijwe n’ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 27 aho ryitabiriwe n’ibihugu 16.
Ibi birori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr. Mansourou Aremou na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye neza umukino ibifashijwemo n’abarimo Kayijamahe Yves na Mbesutunguwe Samuel batsindaga ibitego byinshi aho ku munota wa 20 yari ifite ibitego 12-6.
U Rwanda rwakomeje kugenda imbere ya Zambia n’ibitego by’ikinyuranyo bikomeza kuzamuka kugeza igice cya mbere kirangiye ari ibitego 17 kuri 8.
Mu gice cya kabiri, abatoza b’u Rwanda bakurikiwe na Hafedh Zouabi, bakoze impinduka bashyiramo
bakinnyi batatu bashya.
Izi mpinduka zahaye amahirwe Zambia itangira kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego binyuze mu bakinnnyi nka Audriscal.
Ku munota wa 20 w’igice cya kabiri, u Rwanda rwongeye ikinyuranyo cy’ibitego abarimo Kayijamahe Yves na Emmanuel Kubwimana batsinda.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Zambia ibitego 30-19, rutangira neza igikombe cya Afurika.
Kayijamahe Yves w’u Rwanda, watsinze ibitego 10, ni we wabaye umukinnyi w’umukino.
U Rwanda ruzasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane, rukina na Algeria saa 19:00.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsinze Algeria ibitego 25-23.
Mu yindi mikino yabaye mu itsinda rya kabiri, Misiri ifite igikombe cya Afurika giheruka muri Handball, yatangiye neza itsinda Gabon ibitego 36-25 naho Angola itsinda Uganda ibitego 27-21.
Mu itsinda rya gatatu, Tunisia yatsinze Cameroon ibitego 41-22 mu gihe Guniea yatsinze Kenya ibitego 36-27.
Ni mu gihe mu itsinda rya Kane, Cape- Verde yatsinze Congo Brazzaville ibitego 34-28 naho Morocco itsinda Benin ibitego 52-29.
Muri iri rushanwa, ibihugu bitanu bya mbere bizaserukira Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi cya Handball kizabera mu Budage mu 2027.










