Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu mu myaka 7 ishize yatanze miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika) yo gushyigikira ibikorwa bihuriweho byo kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel kari hagati y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’Afurika.
Byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi yateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Iyo nama yibanze cyane ku gushakira ibisubizo ibikorwa by’iterabwoba, aho abayobozi bahagarariye ibihugu byabo bagiye berekana umusanzu ibyo bihugu bitanga mu guharanira kurandura iterabwoba ku Mugabane.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushaka umuti urambye w’ibibazo by’Afurika by’umwihariko iby’iterabwoba.
Yavuze ko iyi nama yabaye ikenewe mu gihe iterabwoba rikomeje gukwira muri Afurika, by’umwihariko Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aharangaa ingorane z’urudaca.
Yavuze ko izi ngorane zifite amasura menshi ndetse n’impamvu zizishamikiyeho zitandukanye.
Yagaragaje ko imitwe y’iterabwoba ibyaza umusaruro imiyoborere idahwitse, ubukene, ubusumbane n’amakimbirane adakemurwa, bigatuma iyo mitwe irushaho kongera ubukana.
Yagarutse kandi ku buryo imipaka idacunzwe neza y’ibihugu byinshi by’Afurika hamwe n’ubushobozi buke bw’inzego z’umutekano biri mu bitiza umurindi iryo yerabwoba.
Ikindi ni uko imbaraga zo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba zikibangamirwa no kubura inkunga zihagije ndetse no kudahuza ibikorwa hagati y’ibihugu by’Afurika.
Yavuze ko mu gufatanya n’abandi kwishakamo ibisubizo, u Rwanda rwifatanyije n’abaturage bo mu gace ka Sahel mu mwaka wa 2018 bubashyikiriza inkunga ishyigikira ibikorwa byo kurandura iterabwoba.
Iyo nkunga ngo yari iyo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’Ingabo zihuriweho n’Ibihugu 5 bya Sahel mu guhashya iterabwoba (G5 Sahel Joint Force).
Ati: “Uwo musanzu wari uwo kugaragaza ukwiyemza kwacu mu kwimakaza ubufatanye ku rwego rw’Akarere, kandi dukomeje kwifatanya n’abaturage ba Sahel muri ibi bihe bakomeje guhangana n’ibibazo by’ingutu by’iterabwoba.”
Minisitiri Nduhungirehe yahamije ko ibyo bibazo by’iterabwoba bitagifungiye mu gace ka Sahel gusa, ahubwo bikomeje gukwira mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika nka Côte d’Ivoire, Benin na Togo.
Yavuze ko izo mpinduka ziteye inkeke zishimangira uburyo hakenewe byihutirwa ingamba zihuriweho zishyigikira ukwigira kw’abaturage ku rwego rw’umuryango, Igihugu n’Akarere.
Yakomeje agira ati: “Iterabwoba kandi ryageze no mu Majyepfo y’Umugabane wacu, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique.”
Yagaragaje uburyo u Rwanda rwatabaye icyo gihugu guhera muri Nyakanga 2021 ku busabe bwa Guverinoma yacyo, kuri ubu hakaba hamaze kuboneka umusaruro ufatika cyane mu rugendo rwo kurandura burundu iterabwoba.
Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna byari bimaze imyaka irenga ine byigaruriye iyo Ntara.
Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye ibice binyuranye byayo.
Kugeza ubu amahoro yagarutse ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo, umutekano ukaba ubarirwa ku kigero kiri hejuru ya 90%.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye Minisitiri w’Aljeria Ahmed Attaf, watumije inama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, by’umwihariko akanatumira u Rwanda ngo ruyitabire.
Nanone kandi Minisitiri Nduhungirehe yifatanyije na Algeria yahawe kuyobora Akanama Loni gashinzwe Umutekano mu kwezi kwa Mutarama 2025, anashimangira ko ubuyobozi bwabo muri iki gihe bwishimiwe cyane.
Yanashimiye kandi Perezida w’Algeria Abdelmajid Tebboune wafashe inshingano yo kuba Umuyobozi w’intangarugero w’Afurika Yumze Ubumwe (AU) mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni muri Afurika.