U Rwanda rwatsinzwe na Kenya muri CECAFA U-17
Amakuru

U Rwanda rwatsinzwe na Kenya muri CECAFA U-17

SHEMA IVAN

November 21, 2025

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe n’iya Kenya ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A rya CECAFA.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, kuri Abebe Bikila Stadium iri mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia.

Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi dore ko atitwaye neza ku mukino wa mbere aho u Rwanda rwatsinzwe na Ethiopia ibitego 2-0 naho Kenya inganya na Somalia igitego 1-1.

Buri Kipe yasabwaga gutsinda ikongera amahirwe yo kurenga amatsinda.

Ni umukino watangiye neza ku ikipe y’u Rwanda kuko yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 36, gishyizwemo na Nshimiyimana Olivier nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Mugunga Daniel wamuhaye umupira.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze Kenya igitego 1-0.

Mu igice ya kabiri, Kenya yagarukanye imbaraga nyinshi itangira kurusha u Rwanda.

Nyuma y’iminota 65 abakinnyi b’u Rwanda bananiwe cyane mu buryo bugaragara, batsindwa igitego cyo kwishurwa cyinjijwe na Nicholas Ochola ku kazi katoroshye ka Armstrong Omondi wasize ba myugariro b’Amavubi U17 ku munota wa 68.

Nicholas yatanze undi mupira imbere y’izamu ry’Amavubi U17, Gisubizo Emmanuel awukuraho nabi, awushyira ku kirenge cya Armstrong Omondi ashyiramo igitego cya kabiri.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Kenya ibitego 2-1, rutakaza umukino wa kabiri wikurikiranya muri iri rushanwa.

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Mbere, tariki 24 Ugushyingo 2025, ikina na Somalia mu mukino usoza iyo mu itsinda.

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Kenya yabanje mu kibuga
Nshimiyimana Olivier yishimira igitego yatsinze
Abakinnyi b’u Rwanda bishimira igitego
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa Kabiri wikurikiranya muri CECAFA U17

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA