Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, adakwiye gukomeza gusaba ko hasinywa andi masezerano y’amahoro mashya, kuko ayamaze gusinywa i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’aya Doha muri Qatar ahagije kandi aramutse yubahirijwe n’impande zombi yakemura burundu ikibazo cy’umutekano mu Karere.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko ayo masezerano ari ingenzi cyane mu kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe ku ngendo Perezida Tshisekedi aherutse kugirira i Luanda, aho yagiye inshuro ebyiri mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2025, ndetse Perezida wa Angola João Lourenço akavuga ko yatanze ibitekerezo bishya bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano mu Karere.
Nduhungirehe yasubije ati: “Oya, nta makuru tubifiteho. Kandi ntitubona impamvu yo gushyiraho indi nzira nshya cyangwa undi muhuza. Amasezerano ya Washington n’aya Doha aruzuye kandi arahagije.
Aya Doha, yasinywe ku wa 15 Ugushyingo mu mwaka ushize, agizwe n’ingingo umunani, ebyiri muri zo zamaze kwemezwa, andi atandatu aracyaganirwaho. Mu by’ukuri, akemura hafi ibibazo byose bihari.”
Minisitiri Nduhungirehe yanabajijwe kandi ku byavuzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Uvira ku wa 10 Ukuboza 2025, aho Amerika yashinje u Rwanda “gushyira akarere mu nzira y’intambara” ikanavuga ko ishobora gufata ingamba.
Yasubije ati: “Nyuma y’ibyabereye i Uvira, habaye ibiganiro bya dipolomasi hagati ya Kigali na Washington. Twongeye kugaragaza ubushake bwacu bwo gushyigikira inzira y’amahoro no gucecekesha intwaro.
Ariko twibukije kandi ko mu mezi ashize, nubwo hari amasezerano n’icyerekezo, habaye ibitero n’ibisasu bikomeje guterwa n’ingabo za RDC ku birindiro bya M23 no ku baturage b’Abanyamulenge. Ibyo bikaba bitakwihanganirwa.”
Yagize ati: “Amasezerano ya Washington n’aya Doha ni ingenzi cyane mu kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rubona ko ari ku rwego rukwiye kandi rwuzuye, kuko yita ku mpamvu shingiro z’iki kibazo. Icy’ingenzi ubu ni ubushake bwa politiki n’ubunyangamugayo mu kuyashyira mu bikorwa. Byaba byiza abahuza bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar basubije impande ku meza y’ibiganiro.”
U Rwanda rushimangira ko inzira y’amahoro ishingiye ku masezerano yamaze gusinywa ari yo yakemura ikibazo mu buryo burambye, aho gushyiraho andi mashya atuzubahirizwa.
Ibiro bya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize byasohoye amafoto ya Perezida Felix Tshisekedi ari muri Angola, aho yakoreye uruzinduko rw’akazi. Nta gihe kinini cyari gishize Perezida Tshisekedi n’ubundi avuye muri Angola.
We na Perezida João Lourenço, unayoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe baganiriye ku buryo bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro ibya Washington n’i Doha.
Amakuru avuga ko Perezida Tshisekedi ashaka ko Perezida João Lourenço, aba umuhuza mu bibazo bya Congo, ariko ibiganiro bikabera i Kinshasa.
Ikindi asaba ni uko abihayimana ba Kiliziya Gatolika bo muri CENCO n’abo mu Itorero ECC bagira uruhare muri ibyo biganiro ariko ntibababe ari bo babitegura.
Perezida Tshisekedi kandi ngo yaba yaravuze ko yifuza ko AFC/M23 ihagarika imirwano, ariko akaba ari we uzakurikirana iyubahirizwa ryabyo.
Ku ruhande rwa Leta, Perezida Tshisekedi na we ngo yemeye kuba yarekura imfungwa za politiki ariko kuri buri wese hagasuzumwa ibyo aregwa.
Amakuru kandi avuga ko Perezida Tshisekedi yabwiye Perezida João Lourenço ko mu ngabo ze harimo abasirikare bakuru bitwara nk’abagambanyi ari na yo mpamvu hariho gahunda yo kubafunga no kubakurikirana mu nkiko.
Yagaragaje ko hakenewe ibiganiro bihuje impande zose kugira ngo Uburasirazuba bwa Congo bugire amahoro.