Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko bidasubirwaho icyorezo cya Marburg cyaranduwe burundu mu gihugu nyuma y’iminsi 42 ishize abarwayi bose b’icyorezo barakize ndetse nta n’umushya wari ukigaragara.
Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC) na cyo cyemeje ko u Rwanda rwamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg cyibasiye Igihugu guhera mu mpera za Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2024.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yabwiye abanyamakuru ko iyi ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu rwego rw’ubuvuzi, aho icyorezo cyanduye abantu 66 cyahitanyemo 15 mu gihe abandi 51 bakize, kandi ahandi kivugwaho kuba gifite ubushobozi bwo guhitana abagera kuri 88% bacyanduye.
Yagize ati: “Mu gihe tucyunamira abambuwe ubuzima n’iki cyorezo, twongera imbaraga n’intambwe tumaze gutera. Twageze kuri iyo ntambwe biturutse ku kwiyemeza kw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, Guverinoma n’abafatanyabikorwa bose bakoze byihuse tubasha kugihashya bidasubirwaho. Twabashije kumenya inkomoko ya virusi yavuye mu nyamaswa kandi dukomeje kongera imbaraga zo kuyikurikirana.”
Africa CDC yashimangiye ko u Rwanda rwatsinze iyo virusi nyuma y’ukwezi gushize isabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) gukuraho ibyemezo zafatiye u Rwanda kubera icyorezo cya Marburg, cyane cyane zirebana n’ingendo z’abaturuka cyangwa bajya muri Amerika.
Icyo kigo cyagaragaje ko kugeza ku wa 29 Ugushyingo, u Rwanda rwari rumaze kubona abanduye virusi ya Marburg 66 barimo abahitanywe na yo 15 biganjemo abakoraga mu rwego rw’ubuzima ariko nta bashya bacyandura.
Ngashi Ngongo, impuguke mu bumenyi ku ndwara z’ibyorezo akaba n’Umujyanama w’ibanze w’Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC yavuze ko iminsi 42 yo kwemeza ko icyorezo cyarangiye yageze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024.
Yagize ati: “Dukwiye kuvuga ko iyi ntsinzi mu by’ukuri ari umusaruro w’imbaraga zikomeye kandi zihujwe zayobowe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Africa CDC ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda na Africa CDC bemeje burundu ko iyo virusi yamaze guhashywa kubera ko amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) ashimangira ko iminsi 42 iba ihagije kugira ngo hemezwe ko icyorezo cyamaze guhashywa mu gihe nta murwayi cyangwa uwanduye uba ukiboneka.
OMS ivuga ko Marburg ari indwara ikomeye cyane kandi yibasira abantu ndetse ikaba yanabatera imfu ku rwego rwo hejuru. Ubusanzwe ni virusi ihererekanywa n’uducurama mu bantu.
Iki cyorezo cyaherukaga kwibasira Tanzania na Guinea Equatorial aho abantu aho mri Tanzania hapfuye abantu batandatu mu gihe guinea Equatorial hapfuye hapfuye abantu 35 mu mwaka wa 2023.
Ngongo yashimangiye agaciro ka gahunda yo gukurikirana no gutahura abandura bashya, gutahura abahuye n’abanduye ndetse no gushyira mu kato abanduye, ndetse no kwagura ibikorwa remezo by’ubuvuzi.
Ati: “Nanone kandi ni ingenzi gushimangira ko kubera izo ngamba cyane cyane ubuvuzi buteye imbere, u Rwanda rwageze ku ntambwe ishimishije yo kugabanya imfu zigera kuri 22,7%, ikigero kiri hasi cyane ugereranyije n’ibyagaragaye mu bindi bihugu.”
Africa CDC ishimangira kandi ko u Rwanda rwafashijwe n’ubukangurambaga buhoraho rwakoze ku baturage mu birebana n’ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya virusi.
Haracyari imbogamizi kuri MPOX
Nubwo intambwe yatewe mu guhashya icyorezo cya Marburg hakiri icy’ubushita bw’inkende (Mpox) mu Rwanda no ku mugabane, nk’uko bishimangirwa na Africa CDC.
Iki cyorezo gikomeje kongera ubukana mu bihugu bituranye n’u Rwanda ari byo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
OMS igaragaza ko Mpox ari indwara yandura binyuze mu gukoranaho n’umuntu wanduye, ikaba itera ibiheri bibabaza cyane ndetse n’umuriro uhinda cyane mu mubiri w’umuntu, akenshi umuntu akaba akira asigarana ibikovu binini ku mubiri.
Ahanini iyo ndwara yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye, ku ruhu cyangwa ahantu handujwe n’uyirwaye. Guhera mu mwaka wa 2022, iki cyorezo cyakwirakwiye ku rwego mpuzamahanga ibihugu bishya birimo n’urwanda bibonekamo abantu bashya banduye.