Mu mwaka wa 2028, u Rwanda rwemerewe kwakira ku nshuro ya kabiri Inama Mpuzamahanga y’Ishyirahamwe Nyafurika ryo Gutanga Amaraso (AfSBT) rwaherukaga kwakira mu mwaka wa 2016, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu Ishami ryo Gutanga Amaraso (BTD).
Ibi byatangarijwe mu nama ya AfSBT iri kubera i Windoek muri Namibia ku nshuro yayo ya 12, yatangiye kuwa 21 ikazasozwa kuwa 26 Werurwe 2026 ikaba yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ryo Gutanga Amaraso Dr. Muyombo Thomas.
Inama Mpuzamahanga ya AfSBT ihuriza hamwe inzobere, abayobozi n’abakora mu rwego rw’ubuvuzi bwifashisha amaraso (Blood Transfusion Medicine) baturutse hirya no hinomuri Afurika n’ahandi ku Isi bagera ku 1,000 buri myaka 2. Itegurwa na AfSBT ku bufatanye n’igihugu kiba cyayakiriye hamwe n’abandi bafatanyabikorwa babarizwa mu rwego rw’ubuzima.
Muri iyi nama hazerekanwa intambwe imaze guterwa mu buziranenge bw’amaraso, uburyo bugezweho bwo kugeza amaraso ku barwayi bukoreshwa mu Rwanda bw’Indege zitagira abapilote (Blood delivery using drones), aho u Rwanda rufatanya n’Ikigo cy’Abanyamerika kitwa Zipline. Muri iyi nama hazerekanwa kandi ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi bukoresha amaraso.
Ishami ryo Gutanga Amaraso mu Rwanda rifite amashami 5 (Ishami muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali), ashinzwe gushaka maraso ahabwa abarwayi. Rifite kandi Laboratwari i Kigali iyapima, ikanayatunganya mbere yo guhabwa ibitaro. Raporo ya RBC/BTD yo mu mwaka wa 2025 igaragaza ko ibitaro birenga 80 byahawe amaraso mu gihugu, ahabwa abarwayi barenga 120 000 ku kigero cya 99,72%.
U Rwanda kandi rufite icyemezo cy’Ubuziranenge bw’Amaraso cyo ku rwego rwa 3 (Level 3 Accreditation) gitangwa na AfSBT kuva mu 2016. Ishami ryo Gutanga Amaraso kandi rikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bikorwa byose birebana no gutunganya amaraso ahabwa abarwayi.
Ibyo wamenya ku buvuzi bwifashisha amaraso (Blood Transfusion Medicine)
Ubuvuzi bwifashisha amaraso ni igice cyihariye cy’ubuvuzi bukoresha amaraso n’ibiyakomokaho (Blood and blood products). Ni serivisi itabara abarwayi cyane cyane mu gihe cy’ibiza cyangwa impanuka, mu kubaga, mu kuvura indwara zidakira n’ahandi. Ubu buvuzi bwateye imbere ku buryo ubu umurwayi ahabwa igice cy’amaraso akeneye (Blood components: Red / White cells, plasma, platelets, Cryoprecipitate).
Ubuyobozi bwa BTD buvuga ko mu Rwanda, abantu bakunda guhabwa amaraso kwa muganga ari abana bari munsi y’imyaka itanu bakunda kuzahazwa na malaria n’izindi ndwara, ababyeyi babyaye bakava cyane, abakomerekejwe n’impanuka, ndetse n’abafite indwara zikomeye cyane cyane iz’igihe kirekire nka kanseri n’izindi.
Ibihugu biheruka kwakira iyi Nama Mpuzamahanga ya AfSBT ni Uganda (2024), Namibia (2026), u Rwanda rwo rukaba rwaherukaga kuyakira mu 2016. Kongera kwakira iyi nama ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu buvuzi bwifashisha amaraso ndetse n’ubuziranenge bwayo nkuko Dr. Muyombo Thomas, Umuyobozi w’Ishami ryo Gutanga Amaraso (BTD), abivuga.
Yagize ati: “Kwakira Inama Mpuzamahanga ya AfSBT ku nshuro ya 2 ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwiyemeje gutanga serivisi z’amaraso zizewe, zujuje ubuziranenge kandi amaraso akagera kuri buri murwayi wese uyakeneye aho yaba ari hose mu Rwanda mu gihe gito gishoboka. Ni amahirwe yo gusangiza abandi ibyo twagezeho, kwigira ku bandi no gukomeza kubaka urwego ruhamye mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.”
Hamwe n’izindi gahunda zitandukanye zigamije kubona amaraso ahagije kandi afite ubuziranenge, u Rwanda runafite gahunda yihariye yitwa “Intwari Club 25”. Ni gahunda yashyizweho igamije kongera amaraso atangwa buri mwaka ikaba yibanda cyane ku gushishikariza urubyiruko gutanga amaraso inshuro 25 mu gihe cy’imyaka 7, kugira ngo Igihugu kibone amaraso ahagije kandi yizewe.
