Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Gasore Jimmy yerekanye inkingi z’ingenzi Afurika yakubakiraho kugira ngo byoroshye ingendo zo mu kirere hagamijwe gufasha abaturage bayo kwiteza imbere.
Minisitiri Dr Gasore yavuze ko u Rwanda rukataje mu kwimakaza korohereza abarugenderera bakoresheje indege ari na byo ashishikariza ibindi bihugu bya Afurika.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, ubwo yasozaga Inama Mpuzahamahanga Nyafurika ya 9 yiga ku guteza imbere indege muri Afurika.
Dr Gasore yavuze ko ingingo z’ingenzi zaganiriweho muri iyi nama harimo kureba uko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere bwatera imbere agaragaza ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n’izo mbogamizi kandi zikaba zaratanze umusaruro ufatika mu kwihutisha ingendo z’indege ziva n’izigana mu gihugu.
Yagize ati: “Tubona ibihugu by’Afurika bikwiye gufungura imipaka yo mu kirere kugira ngo amasosiyete yo muri Afurika akore yisanzuye, cyane cyane gukuraho Visa ku banyafurika, twagarutse ku rugendo rw’u Rwanda rwo kuyikuraho ku baturage bose ba Afurika, abenshi batahanye ibitekerezo byiza by’uko na bo babikora.”
Yavuze ko ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bikunze kwimana ibibuga by’indege nyamara bishobora korohereza abagenzi bajya mu gihugu kimwe bava mu kindi.
Yagize ati: “Hari aho usanga ibihugu bimwe na bimwe bibikoresha kugira ngo bice intege abo bahanganye na sosiyete z’ibihugu byabo.”
U Rwanda rurimo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Bugesera, kizafasha kuba ihuriro ry’ubwikorezi bwo mu kirere mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Dr Gasore ati: “Ubufatanye mu bucuruzi ni ingenzi, ariko iyo ufashe indege zikagendera rimwe zisa nk’izihanganye zose zirahomba, ariko iyo zifatanyije zisangira inyungu.”
Yasobanuye ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo ubwikorezi bwo mu kirere butere imbere, kugira ngo bworohereza Abanyafurika bose harimo gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ibindi bihugu.
Yagize ati: “Twasinye amasezerano yo guhuza ikirere cya Afurika, dukuraho Visa ku Banyafurika, twatanze urugero twihuza n’ibindi bihugu by’Afurika mu gucunga ikirere cyacu, turimo kubaka ikibuga cy’indege kizafasha Afurika yose.”
Uko koroshya ubuhahirane mu kirere bifasha u Rwanda kugira inyungu, harimo kuba abarusura nta cyo bikanga n’ibindi bituma rugirirwa icyizere rugasurwa.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir ikoresha indege 16 kandi iteganya kuzagera kuri 21 mu 2029.
Indege ebyiri nshya za 737-800 iherutse kugura yatangaje ko ari intambwe igaragara muri urwo rugendo, ndetse indi ndege nini yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 iteganyijwe kugezwa mu Rwanda bitarenze 2025.
Nk’uko biteganywa muri Gahunda y’igihe kirekire y’Ubwikorezi mu Rwanda y’imyaka itanu (2024-2029), ibyerekezo bya RwandAir biziyongera bivuye kuri 23 mu 2023/24 bikagera kuri 29 mu 2028/29.