Kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yifatanyije na Ambasade ya Angola mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana neza n’iki gihugu ndetse no gufatanya kubaka Afurika itekanye kandi yunze ubumwe.
U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.
Ibihugu byombi binafitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire ku buryo byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.
By’umwihariko muri ibi bihe Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, ni umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).