Guverinoma y’u Rwanda yihanangirije Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ikomeje kwivanga mu bibazo by’u Rwanda no gusuzugura ubutabera bwo muri Afurika, nyuma yo kwivanga mu bibazo bya Ingabire Victoire Umuhoza, imusabira gufungurwa.
Iyo Nteko yabitangaje ishingiye ku kuba Ingabire Umuhoza Victoire yarafunzwe muri Kamena 2025, akekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier abinyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 29 Mutarama 2026, ubwo yasubizaga iyo Nteko; yashimangiye ko u Rwanda rutazigera rwemera ubwibone no kwivanga kw’Abanyaburayi bibwira ko bafite indangagaciro zihanitse kurusha iz’abandi, bagasuzugura ubutabera bwo muri Afurika.
Amb. Nduhungirehe yatangaje ibyo nyuma yuko iyo Nteko igaragaje ikibazo yagejejweho n’umuhungu wa Ingabire Victoire, witwa Rémy Amahirwa wayisabaga gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure nyina.
Minisitiri Nduhungirehe yibukije u Burayi ko bushobora kuba bufite ububasha kuri Greenland, Aruba cyangwa New Caledonia ariko butazigera na rimwe bwongera kugira ubwo bubasha ku Rwanda nk’igihugu kimaze imyaka irenga 60 kivuye mu maboko y’Abakoloni b’Abanyaburayi.
Yagize ati: “Ntimuzigera mugira ububasha kuri Repubulika y’u Rwanda, igihugu cyongeye kubona ubwigenge bwacyo kivuye mu bukoloni bw’Abanyaburayi. U Rwanda ntiruzemera ubu bwirasi bukomeje no kwivanga kw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, butekereza ko bufite indangagaciro zihanitse kurusha iz’abandi kugeza ku rwego basuzugura ubutabera bwo muri Afurika.”
Iyo Nteko muri Nzeri umwaka ushize yagarutse ku kibazo cya Ingabire Victoire Umuhoza, uyobora ishyaka rya DALFA-Umurinzi, ufunzwe akekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ibindi isaba ko ahita arekurwa.
Iyo Nteko yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibibazo bya politiki kandi hari impungenge zikomeye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, ku wa 19 Mutarama 2025 nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi bisabwe n’Ubushinjacyaha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.
Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango b’ishyaka rye DALFA-Umurinzi, ubwo yari yatumijwe muri uru rubanza ngo agire ibyo asobanura.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ayo mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage, ariko Ingabire yavuze ko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi ndetse ko atari ayazi.
Urukiko rwanzuye ko Ingabire Victoire akurikiranwa afunze ariko ntiyanyurwa ndetse atanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga aho rwategetse ko ikirego yatanze, agaragaza ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha inyuranye n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga cyakirwa kikazasuzumwa.
Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ikirego Ingabire yatanze gifite ishingiro bityo kigomba kuburanishwa guhera muri Werurwe 2026.
