U Rwanda rwihanganishije Ghana nyuma y’impanuka y’indege yaguyemo Abaminisitiri
Imibereho

U Rwanda rwihanganishije Ghana nyuma y’impanuka y’indege yaguyemo Abaminisitiri

KAMALIZA AGNES

August 7, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Ghana n’abaturage bayo bari mu gahinda ko kubura abantu 8 barimo Minisitiri w’Ingabo, uw’ibidukikije n’abandi bayobozi bakuru baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yabereye mu karere  ka Adansi Akrofuom. 

Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yavuze ko ibendera ry’u Rwanda rimanurwa rikagezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kwifatanya muri ibi bihe by’akababaro.

Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yagize iti: “Twunamiye abitabye Imana barimo Dr. Edward Omane Boamah, Hon. Murtala Mohammed n’abandi bayobozi bakuru. Ibendera ryacu ryamanuwe rigera muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro.”

Iyo ndege yakoze impanuka ku wa 06 Kanama 2025, ubwo yavaga mu Murwa Mukuru, Accra yerekeza mu Mujyi wa Obuasi mu Ntara ya Ashanti, aho bari bitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda igamije guteza imbere abacukuzi b’amabuye y’agaciro binyuze mu makoperative no kubaha amahugurwa, kugira ngo bakore ubucukuzi butangiza ibidukikije kandi bubateza imbere mu buryo burambye.

Bivugwa ko impanuka yabaye mu gihe ikirere cyari cyuzuye igitumbiko, nk’uko n’Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere cyari cyabitangaje ko uku kwezi kwa Kanama kuzarangwa n’ibihe bidasanzwe aho ibicu byangushye bizaba bituma mu bice by’amashyamba hatagaragara neza.

Abahinzi bo mu gace kabereyemo impanuka bavuze ko igitondo cyabayemo impanuka cyari cyazindukanye ibicu biremereye byatumaga abantu batabasha kurebana.

Umwe mu baturage bari begereye aho impanuka yabereye yavuze uburyo babonye iyo ndege igendera hafi cyane nyuma y’igihe gito yumva urusaku no guturika kudasanzwe. Ubwo yahururaga ngo arebe ko hari uwo yatabara yasanze bose bamaze gushiramo umwuka.

Imibiri y’abantu umunani bari muri iyo ndege bose yavanywemo ijyanwa i Accra mu masanduku azengurutswe n’ibendera ry’Igihugu.

Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu uhereye kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama, nyuma y’iyo mpanuka ndetse avuga ko gahunda zose yari ateganyije mu mpera z’icyumweru azisubitse.

bendera ry’u Rwanda ryagejejwe muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro na Ghana

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA