U Rwanda rwijeje Loni ko rushyigikiye igisubizo cy’amahoro muri RDC
Politiki

U Rwanda rwijeje Loni ko rushyigikiye igisubizo cy’amahoro muri RDC

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 14, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Addis Ababa, yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, baganira ku ngingo zirimo kungurana ibitekerezo ku kuba ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gikeneye ibisubizo bya Politiki birambye.

Perezidansi ya Repubulika yatangaje ko Perezida Kagame yashimangiye ukwiyemeza k’u Rwanda mu guharanira kugera ku gisubizo cy’amahoro kirambye, kigomba gushingira ku kuba hakenewe byihuse igisubizo kirambye ku mpungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo.

Ubutumwa bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga buragira buti: “Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres baganira ku bufatanye butanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye. Baganiriye kandi ku kuba hakenewe igisubizo cya Politiki ku bibazo by’umutekano muri RDC bijyana no kubazwa inshingano ku mpande zose zihanganye.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: “Perezida [Kagame] yashimangiye ukwiyemeza k’u Rwanda mu gushaka igisubizo cy’amahoro, gikwiye kuzirikana ko hakenewe igisubizo kirambye ku mpungenge z’umutekano w’u Rwanda.”

Nyuma y’uko u Rwanda rwakomeje guterwa imijugujugu rushinjwa kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, rwafashe ingamba z’ubwirinzi mu kugabanya ibyago byakururwa na Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo ku Banyarwanda.

Impungenge ikomeye y’u Rwanda ni uko Leta ya Congo yifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagera no mu buhungiro bagakomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside ari na yo yatutumbye ikageza ku ntambara y’uyu munsi.

Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rushinjwa ibibazo n’ingaruka z’imiyoborere mibi ya RDC no kuba FDLR yarakomeje gukingirwa ikibaba no gukoreshwa mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda kugeza n’uyu munsi.

Yagize ati: “Kuki uyu mutwe w’abajenosideri ukiriho ukaba ukomeje no gukoreshwa mu kurwanya u Rwanda? Iyo abo bantu baba baracecetse ntibahitemo gutera u Rwanda sinari kubitaho. Abanyekongo bemerewe kubana n’abantu nk’abo, ariko sinshobora kwemera ko Guverinoma ya RDC ibakoresha mu gihe Loni irebera ntacyo ikora. U Rwanda rufite inshingano zo kwirinda, Abanyarwanda barababaye bihagije.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko Umuryango Mpuzamahanga ugaragaza uburyarya mu kibazo cya Congo, aho uvuga ko uhangayikishijwe n’ibibera mu Karere ariko ukirengagiza akarengane gashingiye ku moko kibasira bamwe mu baturage, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bashinjwa kuba Abanyarwanda nyamara atari u Rwanda rwabagejeje muri Congo, ko ahubwo barhoze kuri gakondo yabo bakuwemo no gutotezwa bamwe bagahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda rucumbikiye abasaga 100,000

Yashimangiye ko u Rwanda rutazigera ruterwa ubwoba ngo rureke kwirinda igihe cyose rusumbirijwe n’umwanzi aho yaba avuye hose.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA