U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’Ikigo cyo muri USA mu kwita ku bidukikije
Politiki

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’Ikigo cyo muri USA mu kwita ku bidukikije

ZIGAMA THEONESTE

September 13, 2025

Guverimona y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Bedari Collective, agamije gushyigikira umushinga wo kubungabunga ibidukikije Project Finance for Permanence (PFP).

Ni umushinga ugamije gushyira mu bikorwa gahunda zo kubungabunga ibidukikije n’iterambere mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean Guy Afurika ni we wari uhagaririye Guverinoma y’u Rwanda, mu gihe Jason Pastorius, Umujyanama muri Bedari Collective ari we wayashyizeho umukono.

RDB yatangaje ko ubwo bufatanye bugamije gukusanya amafaranga mu buryo buhoraho yo gushyigikira imishinga yo kubungabunga ibidukikije, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, guteza imbere ubuhinzi no kurengera ibidukikije, bigatanga umusaruro urambye ku baturage hirya no hino mu Rwanda.

U Rwanda ruri mu bihugu byasinye amasezerano ya Paris agamije gufata ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ryibasiye Isi, aho ingaruka zikomeza kwibasira cyane ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza yabereye Samoa, ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Isi ishobore guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Intego ya Leta y’u Rwanda ni uko mu 2029 ruzagabanya ibyuka bihumanya ikirere biva mu binyabiziga ku kigero cya 38%.

Hatangijwe uburyo bushya bwo gupima ibinyabiziga ibyuka byangiza ibidukikije

Hashize ibyumweru birenga bibiri u Rwanda rutangiye gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwisumbuyeho, bwo gupima imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga byose, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gukumira indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.

Umuyobozi uhagarariye ubwo buryo bushya, mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Innocent Mbonigaba, avuga ko kuva iyi gahunda yatangira, bamaze gupima ibinyabiziga birenga 1 000.

Ati “Kuva gahunda ya REMA yo gupima imyotsi y’ibinyabiziga yatangira, tumaze gupima ibinyabiziga birenga 1 000, abaturage baciye mu nzira ziri zo, basabye banyuze ku irembo bakanishyura. Ariko hari ibyo twapimye mbere tugira ngo turebe tunakangurire abantu, icyo gihe na byo twapimye ibirenga 7 000.”

Yunzemo ati “Ubu ahantu hapimirwa mu gihugu hose harimo gupimwa ibinyabiziga biri hagati ya 150 na 200 ku munsi.”

U Rwanda na Baderi Collective mu bufatanye bwo kubungabunga ibidukikije

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA