Iterambere ry’uburezi butangwa mu mashuri y’inshuke riratanga icyizere cyo kurushaho kunoza ireme ry’uburezi mu gihugu hose, u Rwanda rukaba rushimira abafatanyabikorwa bagira uruhare mu ntambwe imaze guterwa.
Bamwe muri abo bafatanyabikorwa ni n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) by’umwihariko mu mushinga cyateye inkunga ‘USAID Tunoze Gusoma’.
Ni umushinga ushimirwa ko wagize uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke no mu mashuri abanza icyiciro cya mbere.
Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) Dr. Mbarushimana Nelson, agaragaza ko iyo babonye umufatanyabikorwa kugira ngo ireme ry’uburezi ribashe kugerwaho, ari ibintu Leta y’u Rwanda yishimira.
Mu nama yahuje Inzego zifite aho zihuriye n’uburezi n’abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Dr Mbarushimana avuga ko umwana nibura agomba kurangiza umwaka wa Gatatu w’amashuri abanza azi gusoma, kubara no kwandika.
Agira ati: “USAID Tunoze Gusoma ni abafatanyabikorwa badufasha kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, aho mu by’ukuri bibanda mu kuzamura ireme ry’uburezi; bahugura abarimu, bafasha gushyiraho imfashanyigisho zigendeye ku cyiciro cy’aba bana bari muri uru rugero rw’amashuri y’inshuke ndetse n’icyiciro cy’amashuri abanza.”
REB itangaza ko muri uyu mushinga hibandwa cyane ku byerekeranye no gusoma ururimi rw’Ikinyarwanda, aho bahugura abarimu, banashaka izindi mfashanyigisho zafasha umwana kurangiza azi gusoma neza mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Ubuyobozi bwa REB bushimangira ko mu myaka 3 ishize hatangiye umushinga ‘Tunoze Gusoma’, ubushobozi bw’abarimu mu kwigisha Ikinyarwanda bwiyongereye.
Ati: “Iyo urebye umusaruro uva mu ibazwa ry’iki cyiciro, usanga abana batsinda neza. Ni ikintu cyo kwishimira cyane, mu myaka iri imbere ibitarabashije kugenda neza, ibikeneye gukosorwa, iyi myaka ibiri izarangire ibintu bishobora kugenda neza.”
Niyonsaba Josélyne umwarimu mu ishuri ry’inshuke ku ishuri ribanza rya Biryo mu Karere ka Nyarugenge, ahamya ko abana bamaze kumenya gusoma no kumva neza inkuru basomerwa.
Ati: “Abana bazi gusoma cyane kubera ko twahawe ibitabo by’inkuru byinshi kandi bihagije binahuye n’insanganyamatsiko tuba dufite muri icyo cyumweru.”
Avuga ko basomera abana inkuru inshuro eshatu mu cyumweru kandi na bo bakagira umwanya wo kuba bakubwira uko ikurikirana cyangwa na we ubwe agasomera abandi iyo nkuru.
Kankesha Annonciata, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko gahunda y’umushinga USAID Tunoze Gusoma, ari gahunda inzego zibanze zikurikirana umunsi ku munsi kuko ikorerwa mu bigo byose by’amashuri.
Kuri we asanga iyi gahunda igamije kuzamura ireme ry’uburezi.
Ati: “Ni gahunda yita ku bana b’inshuke n’abana bari mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Igamije kwita ku ireme ry’uburezi mu rurimi rw’Ikinyarwanda.”
Avuga ko nk’inzego zibanze bashishikariza ababyeyi kwita ku burezi bw’abana babo.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Iyo tugiye mu nama z’ababyeyi tubashishikariza yuko bagomba kwita ku burezi bw’abana cyane cyane babashishikariza gusoma ibitabo, ibyo byose ababyeyi barabihugurirwa ariko twabigizemo uruhare.”
Ndahayo Protogène, Umuyobozi w’Umushinga ‘USAID Tunoze Gusoma’, avuga ko umushinga USAID Tunoze Gusoma umaze imyaka 3 ukaba usigaje imyaka 2 ngo ugera ku musozo.
Ati: “Umushinga umaze imyaka 3 ukorera mu mashuri y’inshuke n’icyiciro cy’amashuri abanza ukaba ugamije kunoza imyigire n’imyigishirize yo gusoma Ikinyarwanda muri ibyo byiciro byose.”
Mu rwego rwo kunoza gusoma, ni ugufatanya na Minisiteri y’Uburezi kureba ahakeneye imbaraga kurusha ahandi.
Abarimu basaga 5,000 bo mu Turere bamaze guhugurwa muri gahunda y’umushinga USAID Tunoze Gusoma hakoreshejwe uburyo bukomatanije.
Ni mu gihe abarimu 22,000 bo mu cyiciro cy’amashuri abanza na 8,000 bo mu mashuri y’inshuke na bo bahuguwe, akaba ari umusaruro wishimirwa mu mushinga USAID Tunoze Gusoma.