Abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda bagaragaje ko bifatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu byishimo by’intambwe ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru “Léopards” yateye, ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’imyaka 52.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ni bamwe mu bayobozi bagaragaje uburyo kwishimira iyo ntambwe yo muri siporo ihuza amahanga bikwiye kurindwa inzangano n’ubwumvikane buke.
Ikipe ya Leopards yabigezeho nyuma yo gutsinda Jamaica igitego 1-0 cyinjijwe na Axel Tuanzebe mu mukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2026.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ashimira iki gihugu ndetse anakigira inama yo gufatirana aya mahirwe kikubaka ubumwe mu benegihugu.
Yagize: “Umupira w’amaguru ni mwiza cyane kuko ikipe yo mu gihugu cy’Intara nyinshi, mu ndimi nyinshi n’amateka menshi, yambaye umwambaro umwe ituma igihugu cyose kigera ku nzozi. Uwo mwuka wo gukorera hamwe ni mwiza ku buryo udakwiye kuguranwa urwango. Mukomereze aho.”
Minisitiri Nduhungiriwe na we yunze mu rya Yolande avuga ko Abanyarwanda bazashyigikira iyi kipe mu Gikombe.
Ati: “Kubona itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 kuri Léopards ya RDC bifite impamvu ebyiri. Ni itike ya mbere ku gihugu muri ½ cy’ikinyejana, imyaka 52 nyuma y’uko iyari Zaire yakinnye Igikombe cy’isi cyabereye mu Budage mu 1974. RDC ibaye igihugu cya 10 kibonye itike y’amateka ya Afurika mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026.”
Yakomeje agira ati: “Twirengagije umutekano uri mu Karere, Abanyarwanda benshi bari bategereje Léopards, ikipe y’Igihugu bamwe bavukiyemo cyangwa iyo mu Karere kabo bashyigikiye kuva mu buto bwabo. Komereza aho Léopards ku itike wari ukwiriye n’amahirwe masa mu Gikombe cy’Isi cya 2026.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Ngarambe Rwego, na we yagize ati: “Mukomereze aho Leopards! Imyaka 52 yo gutegereza inzozi zari zigihari. Ni ibihe bikomeye kuri RDC bikaba n’ikimenyetso gikomeye ku mukino w’amaguru wa Afurika mu rugendo rugana mu gikombe cy’Isi.”
RDC yahise yisanga mu Itsinda K hamwe na Portugal, Colombia na Uzbekistan rizakinira Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas.
Iki gihugu cyabaye mu bihugu 10 bizahagararira Afurika bwa mbere mu mateka mu Gikombe cy’Isi. Ibindi bihugu ni Afurika y’Epfo, Maroc, Côte d’Ivoire, Tunisia, Misiri, Cap-Vert, Sénégal, Algeria, na Ghana.
Iki gikombe cy’Isi, gifite umwihariko ko amakipe azakitabira bwa mbere agera kuri 48, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique guhera tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.
