U Rwanda rwiteguye gufata inshingano mu gihe MICT izaba irangije imirimo yayo
Politiki

U Rwanda rwiteguye gufata inshingano mu gihe MICT izaba irangije imirimo yayo

KAYITARE JEAN PAUL

October 23, 2025

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yabwiye Akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye ko u Rwanda rwiteguye gufata inshingano mu gihe Urwego mpuzamahanga rushinzwe gukora imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (MICT) ruzaba rurangije imirimo yarwo.

Amb Ngoga yagaragaje ko Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’Urwego rwarusimbuye ari inkingi ya mwamba n’umuhate uhuriweho wo gukurikirana abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko hiyongeraho n’ibindi byaha bikomeye bihonyora amategeko arengera uburenganzira bwa muntu ariko akanerekana ko hakiri ibibazo by’ingutu.

Yabigarutseho ku wa 22 Ukwakira 2025, mu Kanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye.

Agira ati: “Byongeye ariko tugomba kuvuga tweruye ibyuho bigihari, inzitizi mu bufatanye ni ikintu cy’ingenzi mu gusigasira umurage twubatse.

Iki kiganiro kibaye mu bihe bikomeye, aho akana k’amahoro ka Loni gasuzuma urwego rw’ahazaza rwashyiriweho kurangiza imirimo yashyizweho n’inkiko za Loni, ndetse n’uburyo uru rwego ruzacungwa.

Rero ni umwanya w’ingenzi gutekereza ibyagezweho, imbogamizi zigihari ndetse n’uburyo u Rwanda rwiteguye gufata inshingano mu gihe uru rwego ruzaba rwushije ikivi cyarwo.”

Aho U Rwanda ruhagaze ku kibazo cy’Abanyarwanda boherejwe muri Niger

Ambasaderi Martin Ngoga yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cy’Abanyarwanda boherejwe muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano byabo cyangwa abagizwe abere.

U Rwanda rweretse Akanama k’Amahoro ka Loni ko nyuma y’imyaka irenga 30, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bashyiriweho inyandiko z’ibirego bakiri benshi.

Amb Ngoga agira ati: “Inyandiko z’ibirego zirenga 1 400 zoherejwe n’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, rusaba ko batabwa muri yombi bakaburanishwa.”

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko ubufatanye muri uru rwego bugenda biguru ntege ndetse mu bihugu bimwe na bimwe hakabaho kunanirwa guta muri yombi, kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha abo bashyiriweho inyandiko z’ibirego.

Ati: “Hamwe na hamwe ubutabera bwagenze biguru ntege mu gufata icyemezo nubwo zabisabwe mu buryo buteganywa n’amategeko.”

U Rwanda rugaragaza ko ikibazo cy’abantu Batandatu bagizwe abere cyangwa bakarekurwa bakoherezwa muri Niger nk’uko byavuzwe muri raporo, ari abantu bishyira bakizana.

U Rwanda rwavuze kenshi ko rwiteguye kubakira kugira ngo bakomereze ubuzima bwabo mu Rwanda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA