Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’ibindi bihugu mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, cyane cyane mu gihe ruzaba ruyoboye ihuriro ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (G77) hamwe n’u Bushinwa mu 2027.
Yavuze ko u Rwanda ruzakoresha ubwo buyobozi mu gukomeza ubufatanye n’ubumwe bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, no gushyigikira ko ibibazo bitararangizwa mu biganiro mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere bibonerwa ibisubizo.
Muri ibyo bibazo harimo gushyiraho ibipimo bigaragaza amafaranga akenewe n’ayagenerwa ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, cyane cyane mu rwego rwo kugera ku ntego mpuzamahanga yo guhangana n’ingaruka zayo (Global Goal on Adaptation).
Yagize ati: “U Rwanda rwiteguye gukorana n’ibihugu byose. Nidutangira kuyobora G77 n’u Bushinwa mu 2027, turizeza gukomeza ukwiyemeza guharanira ubumwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere no gusoza imirimo isigaye mu biganiro ku ngingo z’imihindagurikire y’ibihe, harimo n’ibikubiye mu Ntego Mpuzamahanga yo guhangana n’ingaruka zayo bibandwa ku nkunga zikenewe n’azo giromba guturuka.”
Ibi Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yabitangaje kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iri kubera i Antalya muri Turikiya, mu Nama Mpuzamahanga ya 31y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Mihindagurikire y’Ikirere (COP31).
Yashimangiye ko COP31 idakwiye kwibukwa gusa ku myanzuro n’imihigo ibihugu bizafata, ahubwo ko ikwiye no kurangwa n’ibikorwa bifatika bizafatanyirizwa hamwe mu kurengera Isi.
Yasoje agaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kugira uruhare mu gushakira Isi ibisubizo by’imihindagurikire y’ikirere, ariko ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe ubufatanye mpuzamahanga n’inkunga y’amafaranga ihagije.
U Rwanda rukeneye tiriyali 17,9 Frw zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko u Rwanda ruzakenera tiriyali 17,95 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na miliyari 12 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze mu 2035.
Yagaragaje ko 80% by’ayo mafaranga azaturuka ku nkunga mpuzamahanga, ashimangira ko hakenewe inkunga ihagije, iteganyijwe kandi yorohereza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuyigeraho.
Yasobanuye ko muri ayo mafaranga yose akenewe, tiriyari 14,36 Frw, angana na 80%, azaturuka ku nkunga z’amahanga, mu gihe andi tiriyari 3,59 Frw azava mu bundi buryo bw’ishoramari.
Yavuze ko ayo mafaranga azafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire yacyo.

U Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze mu 2035, ugereranyije n’ingano y’iyo myuka yari kuba ihari hatagize ingamba zifatwa.
Iyo ntego iri muri gahunda ya gatatu y’u Rwanda y’ingamba z’igihugu zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, izwi nka Nationally Determined Contribution (NDC).
Harasabwa koroshya ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yanagarutse ku mbogamizi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bihura na zo mu kubona ishoramari, avuga ko hakwiye kuvaho imyumvire ivuga ko ishoramari rikorerwa mu bihugu byo mu Majyepfo y’Isi rifite ibyago byinshi kurusha irikorerwa mu bihugu byo mu Majyaruguru.
Yibukije ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse kugaragaza iki kibazo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth, ashimangira ko ishoramari rikwiye gusuzumwa hashingiwe ku bushobozi n’umusaruro w’umushinga, aho gushingira ku gihugu uherereyemo.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma n’abikorera bakwiye gufatanya kugira ngo imishinga ifatika ibone abashoramari, amasoko y’imari akomeze kwaguka, ndetse ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bibone igishoro ku mabwiriza bishobora kwishyura, bitabaye ngombwa ko byongera umwenda udashobora kwishyurwa.
Kigali Amendment ishobora gufasha kugabanya ubushyuhe bw’Isi
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yanagarutse ku ruhare u Rwanda rukomeje kugira mu bikorwa mpuzamahanga byo kurengera ikirere.
Yibukije ko u Rwanda ruherutse kwakira inama ya 38 y’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal (MoP 38), yabaye nyuma y’imyaka 10 ivugururwa ryiswe Kigali Amendment ryemejwe.
Yavuze ko ibihugu 175 muri 198 bimaze kwemeza iryo vugururwa, agaragaza ko riramutse rishyizwe mu bikorwa byuzuye ryafasha kwirinda izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi rishobora kugera kuri dogere 0,5 Celsius bitarenze mu 2100.
Yongeyeho ko iyo rihujwe no kongera imikorere inoze y’ingufu, izo ngaruka zishobora kugera ku kugabanya izamuka ry’ubushyuhe ku rugero rwa dogere imwe.
Yasabye ibihugu bitararishyira mu bikorwa kubikora kugira ngo Isi irusheho kugera ku ntego zo kugabanya izamuka ry’ubushyuhe.