U Rwanda rwiteze igisubizo mu kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri
Politiki

U Rwanda rwiteze igisubizo mu kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 18, 2024

Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yabereye i Kigali igaruka ku gutera inkunga ahazaza h’ingufu za nikeleyeri muri Afurika, u Rwanda rwongeye gushimangira ko rwitemeje guteza imbere iyo gahunda nk’igisubizo kirambye cy’ingufu. 

Nyuma y’ibyo biganiro, ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye itsinda ry’ababozi n’abahanga mu by’ingufu za nikereyeri bayobowe na Dr. Lassina Zerbo, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB). 

Mu biganiro bagiranye Zerbo yagaragaje akamaro k’ikoranabuhanga rya SMR (Small Modular Nuclear Reactors) ritekanye kandi ribereye urwwgo rw’ingufu mu Rwanda. 

Zerbo yagize ati: “Ibihangiro by’uyu munsi byibanze ku nganda za nikeleyeri by’umwihariko kuri SMR zitanga ibisubizo by’ingufu zitekanye, zitangiza ibidukikije, kandi zemewe gukoreshwa mu Rwanda.”

Inama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali, yahuje abafatanyabikorwa bo ku rwego mpuzamahanga no mu Karere barimo Ikigo gishinzwe Ingufu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ikigo cy’Ingufu z’Atomike mu Bufaransa, na Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika 

Zerbo yashimangiye urugare rw’ingenzi rwo kuyobora u Rwanda ku mpinduka zikomeye z’iterambere. 

Yagize ati: “Akenshi tuvuga ku mashanyarazi, ariko ibyo dukeneye mu by’ukuri ni ingufu mu kuyobora iterambere ry’inganda. Hatabonetse ingufu zihagije, ntidushobora gukurura inganda nshya cyangwa gusigasira ibikorwa byazo.”

Yagaragaje ku ngorane z’ahahise aho uruganda rukora ibirahuri rwananiwe gukorera mu Rwanda kubera ubushobozi buke bw’ingufu. 

Yashimangiye ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba intangarugero mu kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri kubera ubushake bwa Politiki buyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. 

Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu ikoranabuhanga nka SMR ari ingirakamaro cyane. Ritanga ingufu zitekanye, zitangiza ibidukikije kandi zizewe mu gushyigikira intego z’iterambere ry’u Rwanda.”

“[…] Ubuyobozi bw’u Rwanda, disipulini n’umutekano, bitanga umusingi ukomeye mu kuba intangarugero mu iterambere ry’ingufu za nikereyeli ku mugabane. Sosiyete Sivile ikwiye kumva ko ingufu zivuze iterambere, zitavuze intwaro. Gushyigikirwa na rubanda ndetse n’ubugenzuzi buhanye ni ingenzi ngo hagerwe ku ntsinzi.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, yashimangiye ko ingingo yaganiriweho by’ukwihariko mu nama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rwa ba Minisitiri ari uburyo bwo gutera inkunga ibikorwa byo gutunganya ingufu za nikereyeli. 

Yavuze ko hibanzwe ku kureba uburyo hakemurwa amakenga agirwa n’ibigo by’imari mu gutera inkunga imishinga yo kubyaza umusaruro ingufu za nikereyeli.

Ati: “Nk’Abanyafurika, twasesenguye ingorane n’ingamba zadatwa mu kuzikumira. Ingufu za nikereyeli zirasukuye kandi ntizangiza ikirere, ibyo ni ingenzi muro iki gihe duhanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Yongeyeho ko gahunda y’u Rwanda ari iyo kururushaho guteza imbere urwego rw’ingufu rihaza Igihugu cyose ari na yo mpamvu hakenehewe ibisubizo birenze kwishingikiza ku mutungo kamere uhari. 

Ati: “Mu myaka 25 y’ahazaza, u Rwanda ruzakenera ingufu z’amashanyarazi zikubye inshuro zirenze 10 ku zo rufite uyu munsi. Ingufu zitangwa n’amazi n’ubundi buryo buhari ntibizabasha kuziba icyo cyuho ubwabwo. Ingufu za nikereyeli ni igisubizo gihari kizaziba icyo cyuho cy’ingufu mu gihe kizaza.”

Dr. Gasore kandi yanagarutse ku ntego y’u Rwanda yo kuzaba rukoresha ingufu za nikereyeli mu myaka icumi iri imbere, kandi ngo zizagira umumaro ukomeye uruta uwo gutanga amashanyarazi gusa. 

Ni amahirwe akomeye yo kurushaho guteza imbere inganda kongera amahirwe y’umurimo mu gihe cyo kubaka uruganda, kurukoresha ndetse no kurubungabunga. 

Nanone kandi, ingufu za nikereyeli zizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, cyane cyane mu kuvura kanseri. Yaboneyeho gushimangira ko mu Rwanda hari ibitaro bisanzwe bikoresha izo ngufu mu buvuzi. 

Ingufu za nikereyeli zinitezweho gutanga umusaruro mu kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi, kubika umusaruro woherezwa mu mahanga n’ibindi. 

Guhera mu mwaka wa 2019 kugeza uyu munsi, u Rwanda rumaze kubakira ubushobozi abarenga 300 bungutse ubumenyi mu Burusiya, no mu bindi bihugu by’i Burayi no muri Amerika. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA