U Rwanda rwiyemeje gufatanya n’Akarere mu kurinda abasivili
umutekano

U Rwanda rwiyemeje gufatanya n’Akarere mu kurinda abasivili

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 8, 2025

Mu Ishuri Rikuru ryigisha amahoro (Rwanda Peace Academy), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, hatangijwe amahugurwa y’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), agamije kwiga uburyo bwo kugarura amahoro mu bice birimo umutekano muke.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Kenya, Uganda, Ethiopia, aho u Rwanda rwongeye gushimangira umuhate warwo wo kwimakaza ubufatanye bugamije kurinda abasivili.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, ubwo yatangizaga ayo mahugurwa azageza ku ya 19 Nzeri, yashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku gufatanya n’ibindi bihugu ku kubaka amahoro arambye binyuze mu kurinda abasivili.  

Yagize ati: “Abasirikare bakuru bari mu mahugurwa ni igikoresho cy’ejo hazaza. Ibi bizadufasha gusangira inshingano mu kurinda no kurengera abasivili, tugamije amahoro arambye mu Karere no ku Mugabane wacu.”

Abofisiye bitabiriye ayo mahugurwa ni 17 bakaba bazamara iminsi 12  batozwa kuzatoza abandi bagenzi babo bo mu bihuu baje bahagarariye, cyane cyane mu bijyanye no kubungabunga amahoro no kuyobora za batayo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bayitezemo byinshi bizabafasha kuba abayobozi beza mu butumwa bw’amahoro ndetse no mu buzima busanzwe.

Lt Col Muganga Mbungo wo mu Ngabo z’u Rwanda yagize ati: “Ni amahirwe adasanzwe kuko tuziga uburyo bwo guhugura bagenzi bacu no kuyobora batayo ku buryo buboneye. Ibi bizatuma abayobozi bacu bazajya mu butumwa bw’amahoro bafite ubushobozi bwo gukora kinyamwuga no kurinda abasivili mu bihe by’intambara.”

Major Dorothee Tapi wo mu Ngabo za Uganda, yashimangiye ko amahugurwa ari isoko y’ubunararibonye buzarushaho kubahuza.

Yagize ati: “Ndashimira igihugu cy’u Rwanda n’ingabo zacyo uburyo batwakiriye. Aya masomo azadufasha kwiyungura ubumenyi no gusangira ubunararibonye butandukanye ku muco w’ibihugu byacu. Twiteguye kuzahugura bagenzi bacu nidusubira mu bihugu byacu.”

Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko aya mahugurwa atanga ubutumwa bukomeye bwo kwigira.

Yagize ati: “Aba basirikare bahugurwa nk’abazajya guhugura abandi. Batozwa kuba abarimu kuko kwigisha bisaba ubumenyi bwimbitse. Buri gihugu kigomba kwigira aho gutegereza abaza kucyigisha, kandi aya mahugurwa ni intambwe igaragara muri urwo rugendo.”

Aya mahugurwa agaragaza uburyo amahoro n’umutekano bisaba umusanzu wa buri wese. Abasirikare bagiye kwigira hano bazaba abatoza mu bihugu byabo, bagafasha abandi gutabara aho rukomeye, kurinda abasivili no kunga ubumwe bw’Akarere.

Ni urugero rwerekana ko amahoro adaharanirwa n’igihugu kimwe gusa, ahubwo ari umurage ushingiye ku bufatanye bw’Akarere n’Umugabane.

Abasirikare bitabiriyr amahugurwa n’abayobozi bayatangije kuri uyu wa Mbere
Major Dorothee Tapi na we yishimiye gusangira ubumenyi n’Ingabo zo mu Karere
Lt Col Muganga Mbungo yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko bagiye kwagura ubumenyi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA