U Rwanda rwiyemeje gukina Igikombe cy’Isi cya U17 mu 2028
Amakuru

U Rwanda rwiyemeje gukina Igikombe cy’Isi cya U17 mu 2028

SHEMA IVAN

December 11, 2025

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko u Rwanda rufite intego yo gukina Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2028.

Ibi bizagerwaho byinyuze mu mushinga wa “FIFA TDS” uzamara imyaka ibiri ugamije kuzamura impano z’abakiri bato.

Uyu mushinga washyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu 2022, ukaba ukuriwe na Arsène Wenger, umaze amezi umunani utangiye mu Rwanda.

Muri uyu mushinga buri mwaka hazategurwa amarushanwa y’abatarengeje imyaka 14 na 16, mu bahungu n’abakobwa ku buryo bazajya bakina hagati y’imikino 28 na 30.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice, yavuze ko iyi gahunda nshya y’imyaka ibiri izafasha u Rwanda kugera ku ntego zo gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu 2028.

Yagize ati: “Intego twihaye ni uko mu gihe cy’imyaka ibiri, kuko uyu urarangiye, kugeza mu 2028, tugomba kugira ikipe yacu ijya mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda itandukanye n’izindi babaye kuko izibanda ku bigo by’amashuri.

Ati: “Iyi gahunda irihariye kuko ifata mu bice bibiri harimo ibigo cy’amashuri bizaba bifite umwihariko wo guteza imbere abana bafite impano zidasazwe, abo bana bazajya bakora amarushanwa n’andi barero atandukanye. Tuzabaha abatoza aho bajya batanga raporo ku muyobozi wa Tekiniki kugira ngo tumere umwana twifuza.

Ikindi kandi iyi gahunda izatanga amahungurwa ku batoza bafite impano yo gutoza abakiri bato aho batangira muri Gashyantare 2026.”

U Rwanda ruheruka gukina iri rushanwa mu 2011 ubwo ryari ryabereye muri Mexique.

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gitaha, ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA U17 yabereye muri Ethiopia mu Ugushyingo, yasezerewe nta mukino n’umwe itsinze yakinnye na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo.

Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu bahungu, cyitabirwa n’amakipe 48 arimo 10 yo muri Afurika naho mu bakobwa hitabira amakipe 24 arimo atanu yo muri Afurika.

U Rwanda rwihaye intego yo gukina Igikombe cy’Isi cya U17 mu 2028

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA