U Rwanda rwiyemeje kongera amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira
Amakuru

U Rwanda rwiyemeje kongera amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira

NYIRANEZA JUDITH

December 4, 2025

U Rwanda rufite intego yo kugeza amashanyarazi mu ngo n’ahari ibikorwa bibyara inyungu ku gipimo cya 100% bitarenze 2029, aho muri yo 60% azaba akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije ziganjemo izikomoka ku mirasire y’izuba n’ingomero.

Hari abaturage bavuga ko batangiye gukoresha izo ngufu zisubira, cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba, kuko zibafasha kugabanya ikiguzi cy’umuriro usanzwe ukoreshwa ufatiye ku muyoboro mugari (Ongrid).

Mukantagara Francoise umwe mu baturage bo mu Karere ka Gasabo yagize ati: ‘’Hari igihe wacomekaga nk’ibiryo byawe muri Firigo, umuriro wagenda ugasanga byapfuye ukabona ko ari igihombo, wajya gutera ipasi ukabura umuriro, duhitamo gufata umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba. Kandi tuwutekaho tugatera ipasi n’ibindi.’’

Gahizi Xavier, Umuturage wo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali na we yagize ati: ‘’Nk’igihe abana babaga bagiye gusubira mu masomo umuriro ukaba uragiye, ubwo kwiga bikaba biranze, ibintu twasize mu mafirigo tugasanga byapfuye, byatumye duhita tugura imirasire dutangira gukoresha umuriro wa Solar. Dukoresha amashanyarazi asanzwe twishyuraga amafaranga menshi nka 20,000 Rwf ku kwezi, ariko uyu munsi ntayo nishyura.’’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), gisobanura ko ingufu zisubira ari amashanyarazi akomoka ku ngomero no ku mirasire y’izuba kandi nayo akwirakwizwa mu bafatabuguzi bayo kimwe n’akomoka ku miyoboro migari.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya REG n’abafatanyabikorwa bayo Geoffrey Zawadi, avuga ko hari imishinga ikomeje gushyirwa mu bikorwa kugira ngo amashanyarazi agere kuri benshi ; kandi izi ngufu zisubira zizagira n’uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Zawadi yagize ati: Uko twongera ingano y’amashanyarazi ninako tugabanya ikigero cy’amashanyarazi ashobora kwangiza ikirere. Ni yo mpamvu twabishyize mu ntego zacu ko nibura 60% y’amashanyarazi dufite azaba atagize icyo abangamiye ku kirere cyacu n’ikirere mpuzamahanga. Ubwo rero iyo dutanga imibare y’abaturage bafite amashanyarazi na wawundi ufite umurasire w’izuba na we tumubariramo. Ariko muri abangaba tubara muri NST2, kuvuga ngo amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira bo ntabwo tubabara, tubabara iyo tubara abaturage bagerwaho n’amashanyarazi mu gihugu.’’

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko imishinga izazamura ingufu zisubira, irimo NYABARONGO II HPP izatanga megawati 43.5, imishinga y’imirasire y’izuba izatanga megawati 300, Rukarara VI izatanga megawati 9.7, n’indi mishanga mito izatanga megawati 26.9 ku bufatanye n’abikorera.

Mu Rwanda, ingo zimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi muri rusange zigeze ku kigero cya 85%.

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yavuze ko hakomeje gushyirwa ingufu mu kongera amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira, kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye muri gahunda ya kabiri y’impinduramatwara mu iterambere ingana na 100% bitarenze 2029, ivuye kuri 51% yari igezeho muri NST1.

REG yemeza ko ibi bizatuma amashanyarazi agera kuri benshi, anateze imbere uburyo burengera ibidukikije.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA