U Rwanda rwizeye kurandura indwara zititaweho uko bikwiye mu 2030
Ubuzima

U Rwanda rwizeye kurandura indwara zititaweho uko bikwiye mu 2030

ZIGAMA THEONESTE

January 20, 2025

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko hari icyizere cyo kurandura indwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) mu 2030, rukomeje gukora ubushakashatsi butandukanye kuri izi ndwara no gushyiraho gahunda zo kuzirinda mu buryo burambye.

Izo ndwara zitwa indwara zititaweho kuko zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, nyamara zikaba zaramaze igihe kinini mu mateka y’Isi zidahabwa uburemere bwazo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, ubwo hatangizwaga, Inama y’ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye NTDs muri Afurika, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyavuze ko iyo nama ari ingirakamaro mu kugera ku ntego yo kurandura NTDs zikiri mu Rwanda no muri Afurika.

Ni inama yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 ikazageza tariki ya 24 Mutarama 2025.

Yitabiriwe n’inzobere mu bushakashatsi ku buzima, abahanga mu by’imiti, abari mu nzego zifata ibyemezo muri Afurika n’abafatanyabikorwa ba za Guverinoma z’ibihugu mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, bose hamwe bagera kuri 500.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara zititaweho muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable yavuze ko muri izo ndwara zititaweho muri Afurika (NTDs), iziganje mu Rwanda ari inzoka zo mu nda.

Yagize ati: “Indwara ziganje cyane mu gihugu cyacu, harimo inzoka zo mu nda, tubona ko abantu bakuru 48% bazifite, ni umubare munini cyane. Mu bana rero bageze kuri 41%, urumva ko ari imibare ihangayikishije.”

Dr Mbituyumuremyi yavuze ko izo ndwara zigira ingaruka zigatera igwingira ry’abana no ku bagore batwite zikabatera kubura amaraso.

RBC yashimangiye ko u Rwanda rufite icyezere ko intego y’uko mu 2030, ruzaba rwamaze kurandura izo ndwara zititaweho izagerwaho.

Dr Mbituyumuremyi ati: “Indwara iterwa n’isazi ya Tse Tse yaranduwe mu gihugu cyacu mu myaka ya vuba, bigaragara ko dushobora kuzirandura.”

Yavuze ko hakiri imbogamizi z’uko inzego zose zitarakorana mu guhangana n’izo ndwara, aho avuga ko inyinshi ziterwa n’umwanda cyangwa no kutagira amazi ahagije, kutagira ubwiherero bukwiriye no kutagira amakuru ahagije kuri zo.

Umuyobozi Mukuru Wungurijeo w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo (Africa CDC), Dr Masoka Papa Fallah, na we witabiriye iyo nama mpuzamahanga, yavuze ko ibihugu nibishyira hamwe bizarandura NTDs.

Ashimangira ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse bwibanda ku miti ivura izo ndwara ndetse akavuga ko abantu ba kera bicwaga na zo kubera ko nta makuru bari bazifiteho.

Akaba avuga ko Africa CDC ikomeje gufatanya n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, hagamijwe ko NTDs zirandurwa burundu.

Muri iyi nama u Rwanda rurasangiza abashakashatsi, amakuru y’uburyo rwakoze ubushakashatsi ku ndwara y’imidido, aho rwasanze yibasira cyane abaturage bo mu bice by’akarere k’ibirunga.

Mu Rwanda habarurwa abantu 6 000 barwaye iyo midido, bavurwa kandi bakitabwaho by’umwihariko. RBC ivuga ko gusangira amakuru kuri iyo ndwara, bizafasha abandi bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika guhangana na yo hagamijwe kuyirandura.

Muri Mata 2022, OMS yemeje ko u Rwanda rwaranduye burundu indwara y’umusinziro mu bantu, iterwa n’isazi ya Tse tse.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko indwara zamaze kurandurwa mu Rwanda uko ari esheshatu zirimo indwara z’uruhu eshanu zirimo iy’uruheri (yaws), ubuhumyi buterwa n’umwijima (onchocerciasis), imidido (lymphatic filariasis), ibibembe (leprosy), n’imyate (Mycetoma) n’indi imwe yitwa Human African Trypanosomiasis (indwara y’umusinziro).

Inzego z’ubuzima muri Afurika zivuga ko udukoko dutera ubwo burwayi akenshi duterwa no kuba abazandura bakoresha amazi yanduye, kuba bafite imiturire idahwitse kandi yuzuye umwanda.

Abana ni bo bakunze kwibasirwa n’indwara nyinshi muri zo, aho usanga zica amamiliyoni buri mwaka, rimwe na rimwe zigatera ububabare, ubumuga n’ihungabana rituruka ku guhezwa muri sosiyete.

Ku rwego mpuzamahanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko indwara zititaweho uko bikwiye ari 21.

Mu Rwanda by’umwihariko hari inzoka zo mu nda, imidido, igicuri, tenia, bilharziose, kurumwa n’inzoka, ibisazi by’imbwa, ubuheri n’ibibembe.

Amafoto: Olivier TUYISENGE

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA