Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa ndetse n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 2,160,050, asaga miliyari 2.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 323 byinjiza amadolari y’Amerika 678, 057.
Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu bihugu bya Netherlands, Repubulikaiharanira Semokarasi ya Congo, mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ubuhinzi bw’icyayi mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze Mega Toni 493,8 kinjiza amadolari y’Amerika 1,361,245.
Icyo cyayi cyoherejwe muri Pakistan, mu Bwongereza no mu Misiri.
Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 120,748 kuri Mega Toni 20.7 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 5.8.
Ikawa yoherejwe muri Nigeria, Ghana, Taiwan, New Zealand, muri Afurika y’Epfo no muri Sudani y’Epfo.