U Rwanda rwujuje icyambu kigezweho i Rubavu, kizateza imbere ubuhahirane mu Karere
Ubukungu

U Rwanda rwujuje icyambu kigezweho i Rubavu, kizateza imbere ubuhahirane mu Karere

ZIGAMA THEONESTE

December 4, 2024

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rubavu, hazatahwa ku mugaragaro icyambu cya Rubavu, cyitezweho kwihutisha ubuhahirane mu Rwanda no mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Inzego z’Ubuyobozi zitangaza ko icyo cyambu cya mbere mu bunini mu Rwanda, kandi cyitezweho gufasha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no kongera ubuhahirane hagati y’abaturage b’u Rwanda n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo kongera amahirwe y’iterambere mu bukungu bushingiye ku bucuruzi.

Iki cyambu giherereye mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, kikaba kiri ku buso bwa hegitari ebyiri, aho gifite ubushobozi bwo kugendwaho n’abagenzi ndetse n’imizigo.

Ni icyambu cyatangiye gukora mu mwaka ushize, mu gihe cy’igerageza, kikaba gishobora kwakira toni 700,000 z’ibicuruzwa n’abagenzi bakinyuraho nibura miliyoni 2,7 buri mwaka.

Icyo cyambu gishobora kwakira amato abiri y’ibicuruzwa, buri bwato bufite metero 60 kandi bushobora gutwara toni 500.

Inzego z’ubuyobozi zabwiye itangazamakuru ko ubwato bumwe bushobora kwakira kontineri 35 z’ibicuruzwa.

Jean Marie Ndizeye, umuhanga mu bijyanye n’ubwikorezi bw’amazi ukora mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) yavuze ko ari uburyo bwo koroshya inzira.

Yagize ati: “Muri rusange, intego nyamukuru ari ugukarishya ishoramari no gushyira mu buryo bwo kubona inzira zitagoranye.”

Icyo cyambu cyubatswe mu mushinga wa Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri RTDA, ku bufatanye na Leta y’Igihugu cy’u Buholandi binyuze mu kigega cyayo Mpuzamahanga cy’Ishoramari ndetse na Guverinoma y’Ubwami bw’Ubwongereza ibinyujije mu kigo cy’ubucuruzi TradeMark Africa.

Ndizeye yatangaje ko icyo cyambu gifite ahagenewe amacumbi ku bakozi bagikoraho, sitasiyo za lisansi, ahasukurirwa amazi yanduye, n’ahandi hatangirwa serivisi zitandukanye.

Hari kandi aho abagenzi bategerereza n’aho basakira abinjira n’abasohota mu rwego rwo gucunga umutekano.

Uwo muyobozi yavuze ko kubaka icyo cyambu bigamije guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no kugabanya icyiguzi ku bagenzi batanganga mu gihe cyo kwambuka ikiyaga cya Kivu.

Yongeyeho ko icyo cyambu kizongera amahirwe y’ishomari mu by’ubukerarugendo bushingiye ku kiya cya Kivu.

Yagize ati: “Ni ingirakamaro ku baturage. Turabizi ko hari koperative enye z’abacuruzi. Nibura abakozi bahakora bari hagati ya 80-150, bakora buri munsi kuva saa moya za mugitondo kugeza saa kumi z’umugoroba, iyo mibare byitezwe ko iziyongera kubera ko n’ibikorwa by’ubucuruzi birimo kwiyongera.

Ni icyambu kandi cyitezweho gufasha ba rwiyemezamirimo bakorera ku mupaka, aho ibicuruzwa nka sima, inzego, ibirayi n’ibindi bicuruzwa bihanyura buri munsi bizajya byihutishwa.

Icyambu cya Rubavu, ni kimwe muri bine biteganyijwe ko bizubakwa ku kiyaga cya Kivu, mu rwego rwo gufasha u Rwanda kwihutisha ubuhahirane no kugabanya ikiguzi gihanitse kigenda mu gutwara abantu n’ibintu mu gihe cyo kwambuka icyo kiyaga.

Ibindi byambu bitatu birimo icya Rusizi, kigiye kuzura, hari kandi icya Karongi na Nkora, na byo birimo kubakwa, RTDA ikavuga ko byitezweho kuzafasha mu buhahirane, abaturage mu bice bya Kirambo, Nyamirundi, Mugonero na Nkombo.

Mu gushyiraho ibyambu bya Rusizi na Rubavu bigamije gufasha imbaga y’abaturage bo muri utwo Turere, aho 70% by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa TradeMark Africa mu Rwanda, Uwamariya Rosine asobanura ko ikigamijwe ari ukugabanya ikiguzi byasabaga.

Yagize ati: “Mu gutangira, uyu mushinga byari bigamije kongera ubuhahirane no kugabanya ikiguzi kigenda mu gukora ubucuruzi, hagenda amafaranga y’u Rwanda 39 142 (asaga amadolari ya Amerika 28,4) bikaba biteganyijwe ko azagabanyuka akaba amafaranga y’u Rwanda, ibihumbi 16 773 (asaga amadolari y’Amaerika 12), mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye.”

Yongeyeho ati: “Ibi bisobanuye ko hazabaho kuzigama amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 20, (amadolari ya Amerika asaga 15) yagendaga kuri buri toni, kubera ko inzira y’ubucuruzi, iva mu Karere ka Rubavu igera mu Karere ka Rusizi.”

Kugeza ubu habarurwa nibura kontineri 100 z’ibicuruzwa ziva mu Rwanda mu Karere ka Rubavu na Rusizi zijyanwa mu bice by’ibihugu bitandukanye, birimo Bukavu mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda kandi ni umuhora w’ubucuruzi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho runyuzwamo ibicuruzwa bijya muri RDC biturutse muri Uganda, u Burundi na Tanzania.

Icyambu cya Rubavu kizafasha mu buhahirane bw’Akarere

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA