Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanyutseho 19%, aho bwavuye ku 140,7% bwariho mu 2023, kuri ubu buri ku 121,8%.
Icyakora nubwo habayeho iryo gabanyuka biturutse ku ngamba zashyizweho, iyo Komisiyo ivuga ko n’ubusigaye bukiri ikibazo kuko butajyanye n’umubare w’abakwiye kugororerwa muri ayo magororero.
Byatangajwe na Perezida w’iyo
Komisiyo, Umurungi Providence kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2023/2024 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025.
Iyo Komisiyo yavuze ko mu igenzura yakoze mu Ukuboza 2023, basuye amagororero 14 harimo rimwe rya gisirikare ryo ku Murindi, basanga agororerwamo abantu 89 550.
Umurungi yagaragaje ko nubwo hari ingamba zashyizweho zo kugabanya ubucucike mu magorero yo mu Rwanda ariko bukiri ku kigero cyo hejuru.
Yagize ati: “Twasanze mu magororero hakiri ikibazo cy’ubucucike n’ubwo hari ibyagiye bikemuka. Mu mwaka ushize ubucucike bwari ku 140,7%, dukora iryo suzuma mu kwezi kwa 12 [2023] bwari bugeze ku 134,3%.”
Yavuze ko ingamba zashyizweho zatumye ubwo bucucike bukomeza kugabanyuka.
Ati: “Iriya politiki yo gukemura ibibazo bitisunze inkiko, hamaze n’iminsi habayeho gufungura abantu by’agateganyo, imibare twahawe n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) mu ntangiriro y’uku kwezi, twasanze ubucucike bukomeje kugabanyuka, ubungubu bugeze ku 121,8%. Hamaze kugabanyukaho 19% ugereranyije n’uko umwaka ushize byari bimeze.”
Umurungi yavuze ko iryo gabanyuka ari iryo kwishimira ariko ko rikwiye gukomeza kugabanyuka kuko ritajyanye n’umubare w’abagomba kugororerwa mu magororero yo mu Rwanda.
Yatangaje ko amagororero ari ku isonga mu gufungirwamo abantu benshi arimo irya Rwamagana rifite 159,2%, Rusizi na 158,6%, Nyarugenge na 158%, Huye 143,5% na Muhanga ifite 142,8%.
Yumvikanishije ko basanze amenshi muri ayo magororero akorera mu nyubako zishaje n’ubwo hari n’andi afite izavuguruwe.
Amagororero Komisiyo igaragaza ko afite inyubako zishaje kandi zikeneye kuvugururwa, hari irya Ngoma na Bugesera.
Komisiyo ivuga ko nta kibazo cy’isuku yasanze mu magororero mu gihe buri gororero ivuga ko rifite ivuriro ry’ingoboka ry’aho abayagorerorwamo bavurirwa mu gihe barwaye