Ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwagabanyutseho 24,3%
Ubutabera

Ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwagabanyutseho 24,3%

ZIGAMA THEONESTE

October 15, 2025

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025 ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024 aho bwavuye ku 134,3% bugera ku 110%.

Perezida wa NCHR, Umurungi Providence yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, mu kiganiro yahaye abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, cyagarukaga ku bikorwa byakozwe n’iyo Komisiyo mu mwaka wa 2024/2025 n’ibiteganyijwe mu mwaka wa 2025/2026.

Komisiyo yakoze igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero 14, mu ngando icumbikiye abagororwa bakora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu Karere ka Rwamagana.

Yarikoze kandi muri kasho z’Ubugenzacyaha 112, mu bigo by’igororamuco ry’ibanze 29, mu bigo ngororamuco 3, mu bigo 9 byita ku bageze mu zabukuru, mu ngo 3 z’impinganzima n’ibitaro no mu bigo 5 byita ku barwayi bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Umurungi yavuze ko kugira ngo ubwo bucucikije bugabanyuke byaturutse kuri gahunda na politiki bitandukanye byashyizweho, zirimo gukemura ibibazo binyuze mu bwimvikane, ubuhuza, gufungura abantu by’agateganyo n’ibindi.

Ati: “Kuba umubare w’abafungiye mu magororero waragabanyutse ni byiza, turizera ko bizakomeza, ziriya politiki zo kumvikanisha abantu, zakomeza kugira umusaruro mwiza ku bafungiyemo”.

Yakomeje avuga ko iyo raporo imaze gukorwa, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko mu mpera za Kanama 2025, uyu mubare w’ubucucike mu magororero wageze kuri 103,8%, bisobanuye ko ubucucike bwari bugabanyutse kuri 3,8% muri uko kwezi.

Umurungi ati: “Mu magororero ya Huye na Rusizi ni ho twasanze ubucucike bwinshi, kuko ari ho twasanze abantu bakirara ku mbaho no kuri sima, bashyiraho agashuka cyangwa ibiringiti, mu gihe mu yandi magororero adafite ubucucike bukabije, baba bafite ibitanda n’utumatora.”

Umurungi yavuze ko hakiri imbogamizi z’amagororero ashaje arimo aya Bugesera, Muhanga, Ngoma na Rusizi. 

Ku rundi ruhande ariko yashimye ko amagororero yose afite ibyumba byaganewe abafite indwara zandura nk’igituntu n’izindi.

Yavuze ko amagororero hafi ya yose afite ubwiherero n’ubwogero buhagije ariko irya Rwamagana ryo ridafite aho kwivuriza hahagije kuko rigira abantu benshi bahagororerwa kubavuza bikagorana kuko amavuriro ahakikije atabitaho uko bikwiye kubera ubwinshi bwabo.

Yavuze ko kandi hakiri ikibazo mu magororero ya Ngoma na Nyamagabe cy’abana babana na ba nyina mu magororero ariko hari ikibazo cy’uko batamenya uko bafatwa nyuma yo kubatandukanya na bo kuko iyo basubiye mu miryango bamwe badasubira kubasura.

Umuyobozi wa NCHR Madamu Umurungi Providence yavuze ko ubucucike mu magororero bwagabanyutse

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA