Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byiyongereyeho 89% mu mwaka wa 2025, bigera ku gaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 235,6 Frw. Ibi bigaragaza ubwiyongere bw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’amahirwe ari mu isoko ry’u Bushinwa ku bicuruzwa bikomoka mu Rwanda.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Muganza Kangeli Juliana, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Bushinwa (CGTN), ubwo yari mu ruzinduko muri icyo Gihugu.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe mu Bushinwa hari kubera imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibicuruzwa bitumizwa muri icyo gihugu, rizwi nka China International Import Expo (CIIE), rihuza ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Muganza yavuze ko u Bushinwa ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bucuruzi, haba mu bicuruzwa rutumiza muri icyo gihugu ndetse n’ibyo rwoherezayo.
Yagize ati: “Tubona u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye cyane w’u Rwanda. Nk’uko bisanzwe bizwi, dutumiza ibicuruzwa byinshi biturutse mu Bushinwa, ariko ikintu cyihariye ni uko na none dukomeje kongera ibicuruzwa twoherezayo.”
Yasobanuye ko mu 2025, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika, bikaba byariyongereyeho 89% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
RDB igaragaza ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi muri rusange bugeze ku gaciro ka miliyari 1,4 z’amadolari ya Amerika, asaga tiriyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Muganza yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa utagarukira ku bucuruzi gusa, ahubwo unagaragarira mu bufatanye mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere Igihugu.
Yavuze ko ubwo bufatanye bunatanga amahirwe yo gukurura ishoramari rituruka mu Bushinwa, aho abashoramari benshi bamaze gushora imari mu Rwanda.
Mu nzego zigaragaramo ishoramari ry’Abashinwa harimo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, gukora ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ubwubatsi no gukora ibikoresho byifashishwa muri urwo rwego.
Muganza yashimangiye ko u Rwanda rushishikajwe no kurushaho guteza imbere umubano w’ubukungu n’ubufatanye hagati y’abikorera bo mu bihugu byombi.
U Rwanda rushaka kongera ba mukerarugendo b’Abashinwa
Uretse ubucuruzi n’ishoramari, Muganza yanagarutse ku mahirwe u Rwanda rufite mu bukerarugendo, agaragaza ko Igihugu gifite ibyiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo benshi b’Abashinwa.
Mu kiganiro yagiranye na CGTN, yavuze ko u Rwanda ruzwi nk’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi, kubera imiterere yarwo irimo imisozi myinshi n’ahantu nyaburanga.
Mu hantu yagarutseho ashishikariza Abashinwa gusura m, harimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, izwiho kuba ubuturo bw’ingagi zo mu misozi miremire, zikurura ba mukerarugendo baturutse mu bihugu bitandukanye.
Yavuze ko ingagi ari zimwe mu nyamaswa zugarijwe n’icyago cyo kuzimira, ariko ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kuzirinda no kuzibungabunga, ku buryo umubare wazo ukomeje kwiyongera.
Yashishikarije ba mukerarugendo b’Abashinwa kuzasura izi ngagi, avuga ko ari kimwe mu bikorwa umuntu yakwifuza gukora nibura rimwe mu buzima bwe.
Yanagarutse kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, iri mu byiza nyaburanga u Rwanda rufite bishobora gukurura ba mukerarugendo, cyane cyane abakunda gusura inyamaswa zo mu gasozi.
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kwifashisha ubufatanye n’u Bushinwa mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, hagamijwe kwagura amahirwe y’ubukungu no kongera ibikorwa by’abikorera.
MUKABARERA Anathalie
November 10, 2026 at 10:26 amIbi ni byiza cyane.Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ubushinwa ni ugukomeza uyu mugambi ijanisha rikiyongera.