Ubuhinzi bw’iboberi n’ubworozi bw’amagweja bwinjirije u Rwanda miliyari 779 Frw 
Ubukungu

Ubuhinzi bw’iboberi n’ubworozi bw’amagweja bwinjirije u Rwanda miliyari 779 Frw 

ZIGAMA THEONESTE

January 23, 2026

Ubuhinzi bw’iboberi n’ubworozi bw’amagweja (sericulture) kuva bwatangizwa mu Rwanda rumaze kwinjiriza u Rwanda amadovize aturuka ku bicuruzwa by’ubudodo birukomokaho, byoherezwa ku masoko mpuzamahanga, asaga miliyari 779 z’amafaranga y’u Rwanda (asaga miliyoni 535 z’Amadolari y’Amerika). 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ibyo byashobotse binyuze cyane cyane mu budodo bufite ireme rihanitse kandi bugezweho, bukenerwa ku rwego mpuzamahanga.

Amagweja ni udusimba duto tumeze nka Nkongwa isanzwe yo mu bigori ariko tukagira ibara ry’umweru wera. Utwo dusimba dutungwa n’ubwoko bw’ibyatsi byitwa iboberi, aho butera amagi ahindurwamo ubudodo bukunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda binyuze mu mushinga wa PDCRE (2003–2011) wakoreraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), nyuma ikomereza mu mushinga wa PRICE (2012–2021) wakoreraga muri NAEB.

NAEB yahawe inshingano zo kugenzura no guteza imbere uru rwego hagamijwe kurubyaza umusaruro no kuruhindura urwego rwihagije rwiyinjiriza, rufitiye inyungu Igihugu n’abarukoramo. 

Muri urwo rwego, mu mwaka wa 2016, NAEB yakuruye umushoramari wigenga, HE Works Rwanda Ltd, ariko uyu mushoramari yahagaritse ibikorwa bye mu 2021.

Nyuma y’uko HE Works Rwanda Ltd ihagaritse ibikorwa byayo, NAEB yafashe inshingano zose zo gukomeza imicungire n’imikorere y’urwego rwa Sericulture, ishyiraho ingamba z’igihe gito zigamije gukomeza gufasha abahinzi n’aborozi gukomeza kubona inyungu muri uru rwego.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, yabwiye Abadepite ko ubu urwo ruganda rutanga umusaruro n’ubwo hagitegerejwe umushoramari uzafatanya na Leta kuruteza imbere mu buryo burambye.

Yagize ati: “Iyo dutunganya ubudodo tubutunganya mu buryo bubiri. Imashini dukoresha, havamo ubudodo. Tuba dukeneye umushoramari ufite ubwo buzobere, ariko umusaruro uvamo ku mwaka tubona Miliyari 125 Frw. Ayo mafaranga ni na yo twifashishwa mu guteza imbere ibyo bikorwa.”

 Kugeza ubu, uru rwego rutanga akazi ku bantu basaga 256 buri kwezi, mu gihe abahinzi b’iboberi n’aborozi b’amagweja babarirwa muri 155, aho 46.1% ari abagore n’abakobwa.

By’umwihariko, umworozi w’amagweja ashobora gusarura no kugurisha umusaruro buri kwezi, bigatuma abikorera babona amafaranga ahoraho abafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

NAEB itanga ubufasha bwa tekiniki binyuze mu itsinda ry’inzobere mu bworozi bw’amagweja n’ubuhinzi bw’iboberi, igafasha mu gutunganya no gutanga amagi y’amagweja, gushakira umusaruro amasoko no gucunga imikorere ya buri munsi y’ibigo bitandatu bya Sericulture (Cocoon Production Centers – CPCs) ndetse n’Uruganda rw’Ubudodo rwa Kigali (Kigali Silk Factory Ltd).

Mu rwego rwo guteza imbere inyungu z’abahinzi, NAEB igurira aborozi umusaruro wabo w’ubudodo (cocoons) ku giciro cya 4.000 Frw ku kilo, kikaba cyarazamuwe ugereranyije n’igihe umushoramari wigenga yari agikora, aho ikilo cyagurwaga 2.800 Frw. 

Icyo giciro gishyirwaho buri mwaka hashingiwe ku uko isoko mpuzamahanga rihagaze.

Imibare ya NAEB igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026, biteganyijwe ko Sericulture izinjiriza igihugu amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 298, asaga ibihumbi 205 by’Amadolari ya Amerika, bikomeza gushimangira ubushobozi bwayo mu rwego rw’ibyoherezwa mu mahanga.

Mu gihe kirekire, NAEB irimo gukorana n’izindi nzego bireba mu gutegura ingamba zigamije gukurura umushoramari uhamye, ufite ubumenyi n’ubunararibonye bukenewe mu guteza imbere uru rwego, no kubyaza umusaruro ku rwego rwo hejuru Uruganda rwa Kigali Silk Factory Ltd.

Abashoramari batandukanye bamaze kugaragaza ubushake bwo gushora imari yabo muri Sericulture, aho ibiganiro bigeze ku rwego rushimishije. 

Intego ni ugushyiraho imikoranire ihamye hagati y’umushoramari n’abahinzi, hagamijwe ko uru rwego rukora neza, rutanga umusaruro urambye kandi rukomeza gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Uko amagweja atanga ubudodo bwinjiriza u Rwanda amadovize

Amagweja arororwa akazatanga indodo zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ubudozi bw’imyenda, uworoye amagweja abona umusaruro mu minsi 30 gusa kandi ikilo kimwe kigura nibura amafaranga y’u Rwanda 4000. 

Ubworozi bw’amagweja kandi bukorerwa ku buso buto ku buryo buri muntu wese ubifitemo ubushake yabukora.

Hari ubudodo buba  mu ruganda iyo igweja rimaze kwizingira muri ako kadongi, kaba ari gato kangana n’igi ry’inyoni, gafite ibara ry’umweru, icyo gihe umusaruro uba ubonetse. 

Ako kadongi baragahambura bagasigarana ubudodo bwiza bukomeye hanyuma icyari igweja kigahinduka ikinyugunyugu kikaguruka, ubudodo bwo bukagurishwa.

Amagweja yinjiriza abayorora agatubutse

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA