Ubuhinzi bw’icyayi bugenda bwaguka ku buryo mu myaka 7 ishize cyinjije amadolari y’Amerika miliyoni 103,7 buvuye kuri miliyoni 84,3 z’amadolari y’Amerika, bikaba bituruka ku ngamba zashyizweho zo guteza imbere ubuhinzi harimo gukoresha tekiniki zongera umusaruro harimo ikoreshwa ry’ifumbire, kongera ubuso n’ibindi.
Uwimana Marie Ange ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’icyayi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, (NAEB) yatangaje ko izamuka ry’umusaruro ryanajyanye no kwiyongera kw’amafaranga yinjiye mu rwego rw’icyayi.
Yagize ati: “Mu myaka 7, ubuhinzi bw’icyayi bwazamutse Umusaruro wavuye kuri toni 6,2 kuri hegitari ku mwaka, ubu tugeze kuri 6,8%. Ifumbiretwavuye hafi kuri toni ibihumbi 7 ubu tigeze kuri toni 14 500 byikubye inshuro zirenze ebyiri. Umusaruro twari kuri toni 27 886 ubu tugeze kuri toni 38 386 kandi icyayi cyavuye kuri miliyoni 84,3z’amadolari y’Amerika ubu kigeze kuri miliyoni 103,7 z’amadolari y’Amerika .”
Yakomeje asobanura ko inganda zavuye kuri 25 zigeze kuri 28. Muri rusange abahinzi bibumbiye mu makoperative ubu hari amakoperative 21 n’abandi bahinzi bibumbiye mu masosiyete y’ubucuruzi, bakagira n’izindi nzego zibahuza ndetse hari n’urwa 29 ruri hafi gufungura ku mugaragaro mu Karere ka Nyaruguru.
Uwimana kandi yagarutse ku mirimo ikorwa ngo icyayi kibe kinshi kandi cyiza.
Ati: “Hakorwa imirimo irimo gutegura umurima, gutegura ingeri zigashyirwa mu buhumbikiro, ubuhumbikiro bumara umwaka, nyuma ingemwe zigahabwa abahinzi.
Kubagarwa, gutera ifumbire, gusasirwa, kugikata ngo ya meza akorwe, kugikonda ngo gikure kijya mu mpande kandi gikore ameza atuma gisoromwa, kukibagara kenshi cyane cyane mbere yo gushyiramo ifumbire.”
Icyayi gikunda ubutaka bufite ubutumburuke buri hagati ya metero 1500-2000, ku bushyuhe bwa dogere Selisiyusi hagati ya 18-30, ubusharire bwinshi buri hagati ya 4,5- 5,5.
Kabanyana Peace, ushinzwe guteza imbere amasoko mu karere no ku rwego mpuzamahanga muri NAEB yagaragaje uburyo icyayi cy’u Rwanda gicuruzwa ku masoko mpuzamahanga anavuga abakigura.
Ati: “Gucuruza cyane cyane ni muri Kenya, Mombasa ku kigero cya 80%, kugipakira duhagaze ku rugero rwa 2,5 bivuze amadovize 2,7 ku kilo. Ibihugu ducuruzamo cyane icyayi ni muri Pakistan itwara 50%, mu Bwongereza, muri Sudani no mu Misiri.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda barimo kugira umuco wo kunywa icyayi, ndetse n’inganda zisigaye zigifunga mu dupaki duto tugura amafaranga y’u Rwanda 50, 100 kugira ngo buri wese yibone mu biciro.
Kugira ngo abahinzi bibone mu buhinzi bw’icyawa hagiye hashyirwaho amapigana ndetse n’ Umunsi Mpuzamahanga, kandi u Rwanda ruhiga ibindi bihugu mu bwiza mu gihe byo byeza icyayi kinshi.
Ati: “Mu Karere baturusha ubwinshi tukabarusha ibwiza”.
65% mu buhinzi bw’icyayi bituruka ku muhinzi muto, inganda na zo zikagitunganya.
Hasoromwa utubabi tubiri two mu mwumba tworoshye ni naho bwa bwiza bw’icyayi buva kandi gusoromesha intoki biri mu bituma kigira ubwiza.
Amahirwe ari mu gushora mu cyayi
Icyayi ni ubukungu kuko gisoromwa buri munsi, iyo cyakuze, politiki y’igihugu yorohereza abashoramari mu kubasonera imisoro, imashini ntizisora kandi bahabwa ibikorwa remezo nk ’imihanda,amazi, umuriro ku buryo aza agasanga byose birateguwe, umushoiramari yizera ko nta cyahungabanya ishoramari rye kubera umutekanouri mu Rwanda kandi agahabwa ibikoresho byose amakuru yose aba yayabonera ku gihe.
Ikindi ni uko icyayi ari ubukerarugendo. Ubu inganda zatangiye kubona ko hakorwamo ubukerarugendo mu cyayi burahari, byatangiriye ahari inganda z’icyayi nka Company Ivomo bakora ubukerarugendo bakwereka ubwiza bwo mu Cyayi, muri Nyabihu (Rubaya), Gisakura, Kitabi.
Uwimana Marie Ange yagarutse ku kamaro k’icyay, avuga ko icyayi kizana amafaranga kandi kikaba n’umuti harimo kuba icyayi ari igihingwa cya 2 kinyobwa ku Isi nyuma y’amazi, kigabanya ibinure mu mubiri mu gihe gifashwe nta sukari, kirinda indwara zirimo diyabete n’ibindi.
Umuhinzi w’icyayi ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu cyayi, yitabwaho bibumbira hamwe mu makoperative bituma bagerwaho ku buryo bworoshye, amakuru akabageraho ku buryo bwihuse.
Ikindi hashyizweho uburyo umuhinzi yishyurwa umusaruro agemura ku ruganda, uburyo igiciro cy’icyatsi kibarwa agashimishwa nuko yishyurwa, gahunda yagiyeho mu 2011, uruganda rumwishyura 50% aho yagurishije, 5% asigara mu kongera ubwiza n’ubwinshi mu murima.
Kabanyana yavuze ko korohereza abari mu rwego rw’icyayi bireba Umunyarwanda kimwe n’abanyamahanga.
Ku kibazo kijyanye n’abana bajyaga bajya gukora mu cyayi, ntibajye mu ishuri icyo kibazo cyarakemuwe ku bufatanye bwa NAEB n’Uturere, ubu gisoromwa n’abantu bakuru, nta mwana numwe mwemerewe gusoroma icyayi, usoroma harebwa niba yarafashe irangamuntu.
Umunsi mpuzamahanga w’icyayi wizihizwa tariki ya 21 Gicurasi. Uyu mwaka uzizihirizwa mu Karere ka Rubavu ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda, akaba ari ko Karere gafite inganda nyinshi 11 kuri 18.
Ubuhinzi bw’icyayi bwatangiye mu Rwanda mu 1951 hubakwa uruganda rwa mbere mu 1961.