Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko u Rwanda rugiye kuva ku mishinga y’icyitegererezo y’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, rukajya kuri gahunda nini izashyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose, hagamijwe kongera umusaruro, guteza imbere ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi no kongera ubushobozi bw’abahinzi bwo guhangana n’ingaruka z’ikirere.
Yabitangaje ku wa 12 Ugushyingo 2026, mu nama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rwo hejuru yiga ku buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, yabereye i Antalya muri Türkiye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubuhinzi ari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda, kuko butunga ingo z’Abanyarwanda kandi bukaba isoko y’imibereho y’abaturage benshi batuye mu byaro.
Yagaragaje ko imvura itagwiriye igihe cyangwa iguye ari nyinshi mu gihe gito bigira ingaruka zikomeye ku bahinzi, ku musaruro w’ubuhinzi no ku mibereho y’ingo.
Yagize ati: “Uko tuzashora imari mu buhinzi muri iyi myaka icumi bizagena niba ibyo Igihugu kimaze kugeraho mu iterambere bizakomeza kuramba cyangwa niba bizasenywa n’umwuzure uzakurikiraho.”
Yavuze ko intego u Rwanda rwihaye yo kugera ku rwego rw’ibihugu bifite ubukungu buciriritse buri hejuru (high-income country) mu 2050, binyuze muri gahunda ya Vision 2050, igomba gushingira ku kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Gahunda ya Green Gicumbi yatanze umusaruro
Dr. Nsengiyumva yagarutse ku mushinga wa Green Gicumbi, uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibihe (Green Climate Fund), ugamije kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Uyu mushinga wari ugamije gufasha abaturage bagera ku 249 000 bo mu Karere ka Gicumbi, bangana na hafi bibiri bya gatatu by’abaturage bako.
Mu bikorwa byakozwe harimo gutunganya amaterasi y’indinganire ku misozi, kurinda amasoko y’amazi no kwimura imiryango yari ituye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza, ikajyanwa mu nzu zubatswe ku buryo ahangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko isuzuma ryigenga ry’uyu mushinga ryagaragaje ko uburyo bwo guhinga bwita ku bidukikije bwakwirakwiriye, umutekano w’ibiribwa ukaba warazamutse, ndetse n’ingo zikaba zarongereye ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana rituruka ku mihindagurikire y’ibihe.
Icyakora, yavuze ko ubunararibonye bwavuye muri Gicumbi bwagaragaje ko kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe byonyine bidahagije, kuko abahinzi bakeneye no kubona amasoko, igishoro n’uburyo bwo kongerera agaciro umusaruro wabo.
Yashimangiye ko hakenewe uburyo butuma abagore na bo bungukira mu bikorwa by’ubuhinzi ku rugero rungana n’abagabo.
U Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2) n’Ingamba zo Guhindura Ubuhinzi (PSTA5) bifite intego zikomeye zigomba kugerwaho bitarenze mu mwaka wa 2029.
Muri zo harimo kongera umusaruro w’imyaka y’ibanze mu biribwa ku kigero kirenga 50%, guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ku kigero kirenga 6% buri mwaka, ndetse no gukuba kabiri ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ishoramari ry’abikorera muri uru rwego.
Yavuze ko nubwo ubuhinzi busanzwe bugira uruhare rungana na hafi kimwe cya gatanu cy’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), intego ari ukubuhindura urwego rurangwa n’umusaruro mwinshi, ubucuruzi n’ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagaragaje ko imwe mu mbogamizi zikiriho ari uko abashoramari babona ubuhinzi bukorwa n’abahinzi bato nk’ubufite ibyago byinshi, mu gihe inzego z’ibanze na zo zikeneye kongererwa ubushobozi kugira ngo zishobore gushyira mu bikorwa no gukomeza ibikorwa by’ishoramari.
Ni yo mpamvu u Rwanda rugiye kuva ku mishinga imwe imwe, rukajya kuri gahunda ihuriweho izafasha gukwirakwiza ibikorwa byagaragaje umusaruro mwiza nka Green Gicumbi mu gihugu hose.
Harasabwa ubufatanye mu gushora imari mu buhinzi
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugira ngo iri hinduka rigerweho hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gushora imari, kuko nta soko rimwe ry’imari ryonyine ryabasha kwikorera uyu mutwaro.
Yasobanuye ko inkunga zitangwa zitagomba kwishyurwa zizafasha gutegura imishinga no kugera ku baturage batishoboye, mu gihe inguzanyo zitangwa ku nyungu nto zizafasha kugabanya ibyago mu ntangiriro z’imishinga no kugaragaza ko ishobora gutanga umusaruro.
Yavuze ko amabanki yo mu gihugu, abikorera bakora mu buhinzi, amakoperative n’abashoramari mpuzamahanga na bo bakwiye kugira uruhare rukomeye uko ibyago by’ishoramari bigenda bigabanyuka.
Yongeyeho ko u Rwanda rufite politiki zihamye, inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, ndetse n’uburyo buhuriweho bwo gukorana n’abafatanyabikorwa, ari na byo biruha ubushobozi bwo kwagura ibikorwa by’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yasoje avuga ko ubunararibonye u Rwanda ruzagira muri uru rwego bushobora no kubera urugero ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ibifite ubutaka buto n’imiterere y’imisozi, bigaragaza ko bishoboka guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro, imirimo n’ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.


