Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi ya mwamba mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu ari nako Abanyarwanda bihaza mu biribwa, avuga ko Guverinoma itazahwema gukomeza guteza imbere urwo rwego.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva, yavuze ko Guverinoma izakomeza kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kuzamura ubukungu no guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Guverinoma yiyemeje gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, nk’inzira y’ingenzi yo kugera ku kwihaza ku biribwa no guteza imbere ubukungu muri rusange. Guteza imbere uru rwego ni inkingi ya mwamba mu kugera ku iterambere ry’ubukungu burambye.”
Yongeyeho ati: “Ubuhinzi bugira uruhare rwihariye mu izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage kandi imibereho myiza ni iterambere ry’uburyo abantu babayeho, bishingiye ku by’ibanze bakeneye mu buzima bwa buri munsi, bikagaragarira mu nzego zitandukanye ariko zose ziruzuzanya.”
Minisitiri w’Intebe yasobanuye intambwe imaze guterwa mu kuvugurura ubuhinzi, anagaragaza gahunda y’igihe kiri imbere yo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%. Iryo vugurura riganisha ku kuba mu 2029, Abanyarwanda bazaba bihagije mu biribwa ku gipimo cya 100%.
Yagize ati: “Mu rwego rw’ubuhinzi, ikigamijwe ni ugukomeza kuzamura ikigero cyo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye, bikazava kuri 79,6% byariho mu 2024 bikagera ku 100% mu 2029.”
Iyo gahunda irimo kunoza ikoreshwa ry’ubutaka, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, korohereza abahinzi kubona inyongeramusaruro, no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi.
Mu bijyanye n’ubukungu, yagaragaje akamaro gakomeye k’ubuhinzi n’ubworozi n’impamvu Guverinoma ikomeza gushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro w’urwo rwego.
Ati: “Imibare iherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yerekana ko uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu musaruro mbumbe w’Igihugu, ruri ku mpuzandengo ya 25%.”
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yakomeje kugaragaza ko Biteganyijwe ko uru ruhare rw’ubuhinzi ruzagenda rugabanyuka bikazajyana no kwiyongera k’uruhare rw’inzego z’inganda na serivisi nkuko biri mu cyerekezo cyo kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bumenyi.
Yashimangiye ko kuvugurura ubuhinzi ari ingenzi mu guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro no gukoresha neza umutungo w’Igihugu.