Ubukangurambaga bwa Turindane bwakomereje ku bana b’abanyeshuri mu Mujyi wa Kigali
umutekano

Ubukangurambaga bwa Turindane bwakomereje ku bana b’abanyeshuri mu Mujyi wa Kigali

Imvaho Nshya

November 20, 2025

Ubukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda mu isura ya Turindane Tugereyo Amahoro, bwakomereje kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ku banyeshuri bo mu mashuri abanza mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kurushaho kwimakaza imyitwarire iboneye mu muhanda ku bana bakiri ku ntebe y’ishuri.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana (UNICEF) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), cyitabiriwe n’abanyeshuri 60 batoranyijwe mu bigo bitandukanye byo mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo  n’abarezi babo, bahurijwe hamwe ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro, mu rwego rwo kwifatanya n’abana kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’abana.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Umunsi Wanjye Uburenganzira Bwanjye’, waranzwe n’inyigisho zibaha ubumenyi ku burenganzira bw’umwana hibandwa cyane ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, byakurikiwe n’imyitozo-ngiro yo kwambuka umuhanda mu buryo butekanye, mbere yo gushishoza ko nta binyabiziga biri hafi cyangwa se byabahaye uburenganzira bwo gutambuka. 

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Madamu Lieke Van De Wiel yavuze ko umutekano wo mu muhanda ku bana ari kimwe mu by’ibanze mu biraza ishinga buri muryango wo mu Rwanda. 

Yagize ati: “Uyu munsi, ubwo twizihiza umunsi mpuzamahanga w’abana, twahuriye hamwe kugira ngo twishimire uburenganzira bw’abana bose, twibanda ku mpamvu ikora kuri buri muryango mu Rwanda; ‘umutekano wo mu muhanda ku bana’.

Umwana wese afite uburenganzira bwo gutambuka mu mutekano, ajya ku ishuri arinzwe igishobora guhungabanya ubuzima bwe cyose kandi agasubira imuhira nta gihunga.”

Yavuze ko umutekano wo mu muhanda utareba ibijyanye n’ubwikorezi cyangwa ibikorwaremezo gusa, ari na kimwe mu bikubiye mu burenganzira bw’abana, ashimira Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’uruhare igira mu kwigisha abana gukoresha umuhanda mu buryo butekanye no gushishikariza abatwara ibinyabiziga n’abaturarwanda muri rusange kurengera abakiri bato. 

Ati: “Ikinyuranyo kiraboneka; Umwana wese usobanukiwe kwambuka umuhanda neza, umushoferi wese ugabanya umuvuduko hafi y’ikigo cy’ishuri, umubyeyi wese ukomeje kuba maso – buri wese agira uruhare mu kurokora ubuzima.”

Yasobanuye ko uretse umutekano wo mu muhanda; Umunsi mpuzamahanga w’abana ari akanya ko kureba ishusho yose, yibutsa ko buri mwana afite uburenganzira bwo kwiga, kugira ubuzima bwiza, gukina, kurindwa no gukurira mu muryango, bityo ko kuri ubu, kuruta ikindi gihe cyose, dukeneye guhagurukira hamwe kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe buri munsi, atari ku itariki ya 20 Ugushyingo gusa.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, Komiseri w’Ishami rishinzwe guhuza Polisi n’abaturage (Community Policing), yavuze ko  umutekano wo mu muhanda ushyirwa mu by’ibanze bigomba gushyirwamo imbaraga, biturutse ku kaga impanuka ziteza ku buzima bwa muntu zirimo no guhitana ubuzima bwa benshi abandi zikabasigira ubumuga.

Yagize ati: “Impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu barenga miliyoni ku isi buri mwaka abandi benshi bagakomereka. Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bufite insanganyamatsiko ya ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ bwatangijwe hagamijwe ko abakoresha umuhanda bimakaza imyitwarire ikumira impanuka birinda, bibutsanya kandi barinda bagenzi babo basangiye umuhanda icyaba intandaro y’impanuka cyose kuri bo no ku bandi.”

ACP Ruyenzi yashishikarije abana kujya bazirikana inyigisho bahawe zijyanye no gukoresha umuhanda mu gihe bagenda n’amaguru , bakazaba ba ambasaderi beza mu kubikangurira bagenzi babo n’urundi rubyiruko, aboneraho no kubibutsa ko hari byinshi bishobora gutuma no kugera mu muhanda bidakunda nabyo bakwiye kugira uruhare mu kwamagana birimo amakimbirane yo mu muryango, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. 

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo NCDA, Gilbert Munyemana, mu ijambo rye; yavuze ko Uburenganzira bw’Umwana ku buzima no ku mutekano ari ingenzi bikaba n’inshingano ya buri wese.

Yagize ati: “Uburenganzira bw’umwana ku buzima no ku mutekano ni ingenzi kandi ni inshingano yacu twese. Uyu munsi warushijeho kuba uw’ingenzi kuko twakoze ubukangurambaga mu bana mu gukoresha neza umuhanda, tukabigisha imyitwarire ibarinda impanuka, n’uko bakoresha neza inzira zabo n’ibimenyetso by’umuhanda.”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye mu guharanira ko  Uburenganzira bw’abana bwubahirizwa kandi bakabwishimira, asaba  ababyeyi, abarezi, n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza gutoza abana, bigishwa ibimenyetso byose bibafasha gusobanukirwa imikoreshereze y’umuhanda ikwiye.

Amafoto: RNP

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA