Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka neza– BNR
Ubukungu

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka neza– BNR

KAYITARE JEAN PAUL

November 23, 2025

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka neza. Ivuga ko iyo ubukungu buhagaze neza n’ibicuruzwa ku isoko bihari, impinduka ziba zihari ari uko ibiciro biba bizagenda bimanuka.

Imibare mishya igaragaza ko izamuka ry’ibiciro mu gihembwe cya gatatu ryabarirwaga kuri 7.2% mu gihe ryari rizamutse rivuye kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025.

Ni mu gihe imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda yerekana ko muri rusange muri uyu mwaka izamuka ry’ibiciro rizaba ribarirwa kuri 6.9%, mu gihe umwaka utaha wa 2026 izamuka ry’ibiciro rizaba ribarirwa kuri 5.8%.

Muri rusange izamuka ry’ibiciro ntabwo rizarenga imbago Banki Nkuru y’u Rwanda ishyiraho, riri hagati ya 2% ndetse na 8%, byose bigakorwa hagamijwe kureberera ibijyanye na Politiki y’ifaranga ndetse n’ubukungu bw’Igihugu.

Byagarutsweho na Joy Iradukunda, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe isesengura rya Politiki y’ifaranga muri BNR, mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo, kuri RBA.

Hari mu kiganiro kivuga uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze n’impamvu Banki Nkuru y’u Rwanda yagumishije urwunguko rwayo kuri 6.75%.

Iradukunda asobanura ko uko ubukungu buba bwifashe ku Isi bigiraho ingaruka kuko nk’igihugu gihahirana n’ibindi bihugu, uko ibiciro biba bihagaze, uko umusaruro uba uhagaze ku rwego mpuzamahanga, hari ingaruka cyangwa impinduka zishobora kugira ku Rwanda.

Imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yerekana ko muri raporo yashyizwe hanze, yerekana ko ubukungu bw’Isi buhagaze neza.

IMF mu kwezi kwa Nyakanga yerekanye ko bateganya ko ubukungu buzazamuka bukiyongeraho 0.2% ku mibare bari barateganyije mu kwezi kwa Mata 2025.

Herekanywe uko Politiki zagiye zifatwa n’ibihugu nka Amerika uko zizagenda zibangamira ubukungu hirya no hino ariko ubona ibihugu byabashije kugenda bifata ingamba bigatuma bidahungabanya cyane ubukungu bwabyo.

Ati: “Ku rwego rw’Isi turabona ko imibare yerekana ko ubukungu buzakomeza kuzamuka ku kigero cyiza hanyuma bikanatwereka ko ibiciro bizagenda bimanuka.”

Iradukunda, umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, IMF igaragaza ko ubukungu buzakomeza kuba buhagaze neza.

Akomeza agira ati: “Twagaruka hano iwacu tukabona ubukungu bukomeje kuzamuka neza.”

Inyungu fatizo ya 6.75% ivuze iki?

Joy Iradukunda, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe isesengura rya Politiki y’ifaranga muri BNR, asobanura ko iyo akanama gashinzwe Politiki y’ifaranga gafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo, kuyikomeza aho iri cyangwa kuyizamura icyo bishatse kuvuga.

Avuga ko ari uko haba habanje gukorwa isesengura ryo kureba ikigero cy’inyungu fatizo cyatuma umuvuduko w’ibiciro uzaguma mu mbago ngenderwaho ya 2 na 8%.

Hashingirwa ku bukungu bw’Isi uko buhagaze ariko hakagenderwa no kuri Politiki y’ibiri imbere n’uko bizagira ingaruka ku banyarwanda.

Ati: “Ikigaragara nu uko iyo ubukungu buhagaze neza ku rwego mpuzamahanga n’ibiciro bigenda bimanuka, ibi ni kimwe mu bidufasha kuko ibyo dutumiza hanze bitwereka ko bizinjira kandi bikaza ku giciro cyiza ugereranyije n’aho turi uyu munsi.

Igihembwe cya kabiri gishize kigaragaza ko ubukungu bwazamutse ku kigero cyiza cya 7.8%. Hashingiwe kuri serivisi zitangwa, umusaruro w’inganda n’ibindi bigaragaza ko ubukungu buzakomeza kuzamuka.”

Akomeza agira ati: “Iteganyamibare ryacu ritwereka ko tuzasoza umwaka dufite umusaruro mwiza. Iyo turebye ibihembwe by’ihinga tubona yuko byagiye bigenda neza.

Iyo twitegereje ku gihembwe cya B na C, aho byerekana ko umusaruro uzaba uhari, iyo twitegereje ibiciro ku masoko, ari iby’imboga, imbuto tugenda tubona ko ibiciro bimeze neza.

Ibyo byose bitwereka ko tuzasoza umwaka ubukungu bwacu hano imbere mu Rwanda bumeze neza kandi buzazamuka ku kigero cyiza bityo bikatwereka ko n’ibiciro byacu bizagenda bimanuka.”

Ikigero cy’inyungu fatizo kizafasha kugira ngo inguzanyo zikomeze zitangwe, bashyigikire ibikorwa by’ubukungu kandi nanone ntibiteze ikibazo kugira ngo umuvuduko w’ibiciro bizamukaho, bikomeze kuguma muri ya mbago ngenderwaho.

Ati: “Ubwo tutazamuye, amabanki azakomeza kubona amafaranga ayakuye muri Banki Nkuru y’u Rwanda ku giciro cyiza kuko kitazamutse.

Icyo bivuze, na bo baragenda bakaguriza ababagana na bo bakabaha ku giciro cyiza kitazamutse, tugakomeza gushyigikira ibikorwa by’ubukungu kandi tutavuye mu mbago ngenderwaho y’ibiciro.”

Muri Mata uyu mwaka, Ikigega Mpuzamanga cy’Imari, IMF, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzazamuka ku gipimo cya 7.1% muri uyu mwaka, mu gihe mu 2026 uzagera kuri 7.5%.

Mu 2024, umusaruro mbumbe wazamutseho 8,9%.

Mu mafaranga, imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 18.785 Frw avuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023.

Serivisi zabigizemo uruhare rungana na 48% mu gihe ubuhinzi bufite uruhare rwa 25%.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA