Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8,1% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024.
Iyo Raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukoboza 2024, yerekanye ko Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) ufite agaciro ka miliyari 4 na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda, yo mu gihembwe cya gatatu cya 2024.
Iyo raporo kandi igaragaza ko umusaruro wazamutse ugereranyije n’uwabonetse mu gihembwe nk’icyo cya 2023, kuko icyo gihe wabarirwaga agaciro ka miliyari 4 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
NISR itangaza ko ubukungu bwazamutse mu buryo butandukanye, aho ubuhinzi bwazamutseho 4%, urwa serivisi 10%, urwego rw’inganda na 8%.
Ni mu gihe izo nzego zagize uruhare mu kongera Umusaruro Mbumbe w’Igihugu kubera ko urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 49%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 24%, urwego rw’inganda 20%, imisoro igira uruhare rwa 7%.