Urugaga rw’abikorera rwagaragaje ko ubumenyi buke mu gukoresha inyemezabwishyu ya EBM ari bwo butuma abikorera benshi bisanga mu bihano bikarishye, ari nabyo bikoma mu nkokora ubucuruzi bwabo bamwe bikabaviramo gusubira inyuma ndetse n’ibihombo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2024, cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN), Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, (Rwanda Revenue Authority), n’Urugaga rw’abikorera (PSF), ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe gushimira abasora bahize abandi mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2023/2024, PSF yagaragaje ko kutamenya gukoresha EBM ari ikabazo kibugarije.
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Mubiligi Jeanne Francoise, yavuze ko igituma abikorera bisanga mu bihano biremereye intandaro iva ku kutamenya gukoresha inyemezabwishyu ya EBM.
Mubiligi yagize ati: “Turifuza ubufatanye bwimbitse kugira ngo dukomeze kwigisha ikoranabuhanga mu bacuruzi kuko hari abafite ubumenyi buke. Hari abatabasha gukoresha neza izi sisiteme zagiye zitangwa (EBM), bikazanamo n’ibihano biremereye. Twifuza ko RRA dukomeza gufatanya kugira ngo twigishe mu buryo bwimbitse kandi twongere n’umubare w’abubahiriza gukoresha izi sisitemu.”
Yongeyeho ko PSF yifuza kuri Leta ibyafasha abanyamuryango kwitabira gusora mu buryo bukwiye binyuze mu kongera umubare w’abanyamuryango bishyira hamwe bakagezwaho serivise zitandukanye.
Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yagaragaje ko hari uburyo bwinshi bwo gufasha abakoresha EBM, cyane ko hari abazitanga bifashishije mudasobwa cyangwa telefone ariko no mu Turere hari abakozi bayo bashinzwe gufasha abafite ibibazo kuri yo nubwo bafite n’uburyo butandukanye abantu bakwihuguramo.
Yagize ati: “Habanje kubaho kumva imiterere ya bizinesi kugira ngo tunamenye EBM yakoreshwa kuko uyu munsi dufite izikoreshwa kuri murandasi, telefoni, kandi ikigamijwe kwari ukugira ngo buri mucuruzi wese bitewe nuko bizinesi ye imeze abe afite iyo yakoresha igihe atanga EBM. Turakomeza kubishyiramo ingufu kugira ngo buri karere dushyiremo abakozi ariko hejuru y’ibyo turanategura amahugurwa ariko hanashyizweho uburyo bworoshye bwo kujya kuri interineti ukiyigisha kuyikoresha.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yagaragaje ko kuba hari abavuga ko batazi gukoresha EBM ari ubushake buke.
Ati: “Ikibazo kijyanye no gutanga EBM hano navuga ko ari ubushake hashobora no kuba harimo ikibazo gito cy’ubumenyi.”
Minisitiri Murangwa kandi yagaragaje ko imisoro imaze kugera kuri 51% ku ngengo y’imari kandi Guverinoma yashyizeho ingamba zo ku rwego rw’amategeko n’izindi z’igihe kirekire kizatuma imisoro ikomeza yiyongera.
Ni mu gihe muri gahunda y’imyaka itanu NST2, ishoramari ry’abikorera riziyongera rikava kuri miliyari 2.2 z’amadolari, rikagera kuri miliyari 4.6 z’amadorali, bikajyana no kongera ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga aho bizava kuri miliyari 3.5 z’amadolari bikagera kuri miliyari 7.3 z’amadolari mu 2029.
Hateganywa ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku gipimo kingana na 9.3% buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2023/2024 RRA yinjije mu isanduku ya Leta amafaranga agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 2,639, bakaba bararengeje intego bari barihaye ku 100.1% kuko yari miliyari 2,637.
Hakaba harabayeho izamuka ringana na 12.8% ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.