Imibare itangazwa na Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba igaragaza ko mu gihe kingana n’umwaka inzoga z’inkorano zikomeje guteza ibibazo aho abagera kuri 20 bamaze kwicwa nazo mu gihe 300 zabateye ibibazo by’ubuhumyi, ubu bakaba bari kuvurwa.
Ibi ni ibyagarutsweho na SP Joseph Nzabonimpa ushinzwe Ibikorwa bya Community Policing mu Ntara y’Iburasirazuba, ubwo yasabaga abaturage bo mu Karere ka Nyagatare kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’inzoga z’inkorano zikomeje kwambura abaturage ubuzima.
Ati: “Niba hari ikintu gihangayikishije ni izi nzoga z’inkorano. Abazikoresha birashoboka ko hari abatazi ingaruka ariko ndagira ngo mbabwire ko ari ikibazo ku buzima, aho ubu muri iyi Ntara abagera kuri 20 bamaze gupfa bazira kunywa izi nzoga. hakanabarurwa 300 bose bari kuvurwa ibibazo by’ubuhumyi baterwa no kunywa izi nzoga.”
Yagaragaje ko iki kibazo buri wese akwiye kukigira icye ndetse kugira ngo abakora izi nzoga n’abazicuruza bamenyekane banabihanirwe.
Ati: “Turasaba buri wese gutanga umusanzu we mu kurwanya izi nzoga. Urubyiruko mudufashe gutanga amakuru, Abayobozi b’Imidugudu turabasaba gufata iki kibazo nk’icyanyu ntimuhishire ahari izi nzoga kuko ni mwe muba mufite amakuru y’ibanze. Abazinywa turabasaba kubicikaho ndetse abazicuruza n’abazikora bo turabibutsa ko uzabikomeza azashyikirizwa ubutabera akabiryozwa.”
Ibi Kandi byanashimangiwe n’umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Rubingisa Pudance wibukije abaturage ko bakwiye kugira ubuzima buzira ibiyobyabwenge.
Ati: “Abaturage bacu turabifuriza kugira ubuzima buzira ibiyobyabwenge.Tumaze igihe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ariko twasanze hari ibindi abaturage bakoresha nk’ibinyobwa nyamara bifite ingaruka ku buzima. Ni inzoga z’inkorano. Turasaba ubuyobozi, abaturage ko dufatanya muri uru rugamba rwo kurwanya izi nzoga zikomeje kudutwara ubuzima bw’abaturage.”
Hari bamwe mu baturage bavuga ko batari bazi ko izi nzoga banywa zica abantu burundu. Gusa nyuma yo kumenya amakuru ngo nabo bagiye gushyiraho akabo mu kuzirinda no kwigisha abandi.
Sakure Deny ati: “Mu byo numvise bikantungura ni ukuntu ziriya nzoga bazinywa ku bwinshi nyamara zica abantu.Twumvaga icyakora zisindisha zigateza n’umutekano muke ariko numvise ibyazo biteye ubwoba. Ni amakuru nanjye ngomba gusangiza abandi tugafatanya tukazirwanya”
Hashize iminsi hariho ibikorwa byo gufungira abakora inzoga zitujuje ubuziranenge ndeyse zikamenwa ku bufatanye bw’ubuyobozi RIB na Polisi.


