Uburasirazuba: Baravuga imyato gahunda yo guhinga 70% by’inzuri
Ubukungu

Uburasirazuba: Baravuga imyato gahunda yo guhinga 70% by’inzuri

HITIMANA SERVAND

December 31, 2025

Bamwe mu bashyize mu bikorwa gahunda ya Guverinoma yo kubyaza umusaruro w’ubuhinzi 70% ubutaka bwari inzuri bavuga ko byabazamuriye umusaruro ku mpande zombi, kuko ibiribwa byiyongereye cyane ndetse n’ibiryo by’amatungo bikaba uko.

Iyo gahunda ya Guverinoma yatangiye mu myaka itatu ishize, iteganya ko 70% by’ubutaka bw’inzuri bihingwa, aborozi bagasigara bakoresha 30% bubakaho ibiraro, hagamijwe kugira ibiribwa bihagije.

Abaturage b’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare hamwe mu ho ubuyobozi bwasabye ko iyi gahunda y’ivugururabuhinzi n’ubworozi yakorerwa, bavuga ko nyuma yo kuyinjiramo ubu biri kubaha inyungu nyinshi ugereranyije n’uko bakoraga mbere.

Bavuga ko mbere bororeraga ku musozi bagakoresha ubutaka bugari ku bworozi nyamara ibyo bakuramo bikaba bike.

Innocent Bayijihe utuye mu Karere ka Gatsibo, agira ati: “Njyewe mfite hegitari 30. Nazororeragaho inka zikarisha kuri ubu butaka bwose ngakora ibishoboka ngo nongere umukamo ariko kubera kwirirwa ku gasozi inka yakamwaga menshi yari litiro eshanu. Inka zarananirwaga zikirirwa ku zuba, ikindi byakururaga indwara zirimo nk’uburenge n’izindi.”

Avuga ko nyuma y’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahise ayoboka abishyira mu bikorwa none ubu arahinga akeza imyaka myinshi ndetse n’inka ze zigatanga umusaruro mwinshi haba mu mukamo no mu ifumbire.

Ati: “Mu kunoza ubworozi kandi hadapfushijwe ubusa ubutaka, ubu nororera mu biraro nkoresheje hegitari 10, naho hegitari 20 nzihingaho imyaka itandukanye inanyunganira mu kugaburira amatungo yanjye. Byampaye inyungu nyinshi kuko inka nzitaho nkazigaburira bihagije aho ubu navuye ku gukama litiro 5 ku nka nkagera kuri litiro 15 ndetse na 20.  Ni mu gihe kandi hamwe nkorera ubuhinzi nsarura toni eshanu z’ibigori kuri hegitari.”

Bayijahe akomeza avuga ko iyi gahunda nshya y’imikoreshereze y’ubutaka iri kuzamura cyane ubukungu bwe.

Abiyingoma Livingston wororera mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare, na we yagize ati: “Ubworozi bwunganiwe n’ubuhinzi buri kuduha umusaruro mwinshi. Uyu munsi turakora ubworozi butari bumwe bwa gakondo ahubwo ni ubworozi butwinjiriza amafaranga. Ni kumwe n’ubu buhinzi tubifatanya aho ubu navuga ko tubikora nk’ishoramari. Ubutaka twari dufite natwe ubwacu butari kutuzamura, ubu turabubyaza umusaruro tukinjiza amafaranga tukanafasha mu kwiyongera kw’ibiribwa n’umukamo.”

Dr Ndayisenga Fabrice ukuriye Ishami ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), na we yemeza ko iyo gahunda ikomeje gutanga icyizere ku kwihaza mu biribwa no kunoza ubworozi bw’umwuga.

Yagize ati: “Aborozi bafashe iya mbere mu gukoresha neza ubutaka ni abahamya b’ibyiza by’iyi gahunda. Ubusanzwe mu guhinga binafasha kubona ubwatsi bukomoka ku bisigazwa by’imyaka aho bitunganywa bikagaburirwa amatungo. Ikindi ariko iyo woroye inka mu buryo butazisaba kurisha zikora ingendo, umenya uko uzigaburira bikwiye bituma na zo ziguha umukamo uhagije. Ubu Aborozi bahawe amahema bashyira muri za ‘dam’ (dam sheet) n’ibindi bibafasha kwita ku bworozi bwabo.”

Akomeza agira ati: “Ubworozi iyo bukorewe ahantu hato bituma ahasigaye hakorerwa ubuhinzi budufasha mu kwizaha mu biribwa, aho ubuyobozi na bwo buba hafi y’abaturage mu kubagira inama no gukurikirana ubuhinzi bwabo kugira ngo butange umusaruro mwinshi. Ibi rero iyo bikomatanyije bifasha mu kuzamura iterambere ry’Igihugu.”

Iyi gahunda ikorerwa by’umwihariko mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe. Kugeza ubu imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 70% mu Karere ka Nyagatare, 65% mu Karere ka Gatsibo na 70% mu Karere ka Kayonza.

Inka zitakizerera ku gasozi zisigaye zitanga umukamo uhagije
Ibigori biri mu bitanga umusaruro w’ibiribwa by’abantu n’amatungo
Aborozi basabwa kororera kuri 30% y’ ubutaka bwabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA