Uburengerazuba: Aborozi bishatsemo ibisubizo by’ibiryo by’amatungo bahinga ‘Azolla’
Amakuru

Uburengerazuba: Aborozi bishatsemo ibisubizo by’ibiryo by’amatungo bahinga ‘Azolla’

NYIRANEZA JUDITH

March 5, 2026

Aborozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba bo mu Turere twa Karongi, Ngororero, Nyabihu na Nyamasheke babonye ko ibiryo by’amatungo bigenda bihenda, bishakamo ibisubizo, bahinga ”Azolla banorora amasazi y’umukara, byombi bikungahaye ku ntungamubiri za ngombwa mu bijyanye n’ibiryo by’amatungo.

Aborozi bo muri utwo Turere bahuriza ku kuba ibiryo by’amatungo bihenda, ariko batareka korora kuko ubworozi bw’amatungo magufi bamaze kubona ko bworoshye kubukora kandi ayo matungo yororoka vuba, akabafasha kwikura mu bukene, bityo batekereza ubundi buryo bwabafasha kubona ibiryo by’amatungo buhendutse.

Aborozi bo mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke bahisemo gutangira kwikorera ibiryo by’amatungo mu nigwahabiri (amasazi y’umukara) borora akungahaye ku ntungamubiri, nyuma y’uko ibiciro by’ibisanzwe bitumbagiye ku isoko, bakabona batapfa kubyigondera.

Nyirasengiyumva Charlotte utuye mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke yavuze ko ibiryo by’amatungo byahenze, ariko bashakishije ubundi buryo bwo kubona ibyakunganira ibyo bari basanzwe bagura.

Yagize ati: “Ubu bworozi bw’inigwahabiri (amasazi y’umukara) butaraza twari tworoye ingurube, ariko ntizari nziza nk’izo dufite ubu. Mbere twagaburiraga ibyo kurya bitujuje intungamubiri nk’izo ingurube zikenera. Twigishijwe na PRISM uko twakorora inigwahabiri, none ubu dusigaye tugaburira ingurube ibyiryo byiza byujuje ibikenewe, birimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.”

Yakomeje asobanura ko baturanye n’uruganda rusya umuceri bagenda bakagura ‘son de riz’, baza bakavangamo inigwahabiri, ubundi bagakora imvange yabyo, tukagaburira amatungo yabo ibiryo byuzuye neza.

Ati: “Inigwahabiri mu biryo by’amatungo isimbura soya n’indagara, ni indyo yuzuye, ingurube yayiriye iba iriye neza. Mu mezi 6 ishobora kutarenza ibilo 50, ariko iyo yariye neza ibiryo birimo inigwahabiri yagira ibilo 150.”

Dusabirema Beatha wo mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Bambiro, Umudugudu wa Bugabe yavuze ko nubwo ibiryo by’amatungo byahenze, bagerageza gushakisha ibindi biryo byunganira ibisanzwe.

Ati: “Ku bijyanye n’ibiryo by’amatungo, byahenze, twishatsemo ibisubizo tubikesha ubumenyi bahawe n’umushinga PRISM duhinga azolla, ni ibyatsi bihingwa mu mazi hanyuma bikunganira ibiryo bisanzwe. Hari n’ubundi buryo bwo kumeza ibinyampeke (Hydroponic). Bidufasha kugira amatungo asa neza kuko ibyo biryo biba byujuje ibikenewe.”

Murekatete Odette wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gasharu, mu Murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi, avuga ko ibiryo byahenze kubera kubikura kure, itsinda ryabo rikigira inama yo gucuruza ibiryo by’amatungo.

Yagize ati: “Ibiryo by’amatungo byarahenze, aho bigura amafaranga y’u Rwanda 810 cyangwa 800 Frw bivuye kuri 750 Frw ku kilo, kandi bituruka kure umuntu aba agomba kubitegera kuko bituruka kure i Rubengera.

Gusa gahunda ihari ni uko twazakora itsinda, tukabirangura tukajya tubicururiza hafi n’abandi borozi bakazajya batugurira.”

Mugiraneza Vedaste wo mu Kagari ka Guriro, mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, wahawe ingurube n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, PRISM yavuze ko kuba barahawe ubumenyi ku bworozi byabafunguye amaso, bagura ibitekerezo.

Ati: “Ubumenyi twahawe na PRISM bwadufashije kwibumbira hamwe dutekereza uko twakomeza kwagura ubworozi, twigira inama yo gucuriza ibiryo by’amatungo, tukabibona hafi kuko mbere twajyaga kubigura i Musanze. Dushobora gucuruza nk’ibilo 7000 mu kwezi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko ubuyobozi buticaye ahubwo bushakisha igisubizo ku kibazo cyo kuba ibiryo by’amatungo bihenda.

Ati: “Ntitwicaye yaba Minagri tuganira umunsi ku wundi ndetse hari ubwatsi bw’amatungo buhingwa kandi bufasha amatungo gukura vuba kandi neza nubwo akura neza.

Hari imbuto zimaze iminsi ziterwa ku materasi, no mu mirima muri rusange byunganira ibiryo by’amatungo, turi kugerageza gukorana n’abikorera kugira ngo nibura tube twabona uburyo ibiryo by’amatungo byo mu nganda byunganira ibyo bahinga, na byo bikaboneka muri Karongi bikahagera ku bwinshi.”

‘Azolla’ ifasha aborozi kugaburira neza amatungo
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie
Mu Karere ka Nyabihu bishatsemo ibisubizo, biyegereza ibiryo by’amatungo ngo bashobore kubibona hafi yabo
Ibinyampeke byifashishwa mu kubimeza, bikagaburirwa amatungo
Dusabemariya asobanura uko batangiye gukoresha uburyo bwo kumeza ibinyampeke (hydroponic)
Aborozi bishatsemo uko bakorora amasazi y’umukara mu kunoza imirire y’amatungo
Aborozi bo muri Nyamasheke bafite icyuma gisya ibinyampeke na soya mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA