Uburengerazuba:  Imisoro yatanzwe ku kigero cya 88,5% Intara yazamutseho 2,7%
Ubukungu

Uburengerazuba:  Imisoro yatanzwe ku kigero cya 88,5% Intara yazamutseho 2,7%

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 9, 2024

Intara y’Iburengerazuba yaje ku mwanya wa 2 mu gukusanya imisoro y’umwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, nyuma y’Iy’Amajyaruguru,aho ku ntego yari yihaye yo gukusanya miliyari 54,8 yakusanyije miliyari 48,54 bingana na 88,5% kandi izamukaho 2,7% ugereranyije n’imyaka ibiri ishize.

Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira2024, mu gikorwa cyo gushimira abasora b’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye ndetse n’umuguzi witabiriye gusaba inyemezabuguzi ya EBM. 

Insanganyamatsiko igira iti ‘EBM yanjye,umusanzu wajye.’

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA: Rwanda Revenue Authority), Uwitonze Paulin, yavuze ko ubusanzwe imisoro iba iri mu buryo 2, iyeguriwe ubutegetsi bwite bwa Leta n’iyeguriwe Inzego z’ibanze.

Ku yeguriwe ubutegetsei bwite bwa Leta ikaba ari yo Intara y’Iburengerazuba yagejeje kuri 88, 5% akavuga ko nubwo intego itagezweho ariko ko ugereranyije n’imyaka 2 yabanje, iyi Ntara yazamutseho 2,7% bikaba na byo ari ibyo kwishimirwa,ari na byo byayishyize ku mwanya wa 2 mu gusora neza,nyuma y’Iy’Amajyaruguru.

Ku misoro yeguriwe Uturere, iyi Ntara yari ifite intego yo kwinjiza miliyari 12,8 yinjiza miliyari 12,9 bingana na 107%.

Avuga ko intambwe yatewe mu misoro yatewe n’uko ibyifuzo by’abasora byarushijeho kumvwa nk’ibyo kunoza uburyo bwo gufungisha ubucuruzi (Tin Number) igihe bibaye ngombwa, aho byari bigoye benshi mu bacuruzi, ubu ikoranabuhanga rikaba ryarabyoroheje, iby’abagiraga imyenda y’imisoro bikoroshywa, n’ibindi.

Ati: “Ibyo mwaduhaye nk’ibibazo n’ibyifuzo mu nama zitandukanye twagiye  tubikemura, serivisi zirushaho kunoga, ari yo mpamvu iyi ntambwe  iterwa.’’

Yabasabye kurushaho kunoza ibijyanye na EBM kuko hari ahakiri ibibazo, cyane cyane mu bacuruzi bato, batarabisobanukirwa neza ko ibihano bijyanye no kudatanga EBM neza bikakaye,ariko  buhoro buhoro bigenda bitungana.

Uhagarariye Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest yavuze ko aho iyi ntara igeze mu misoro ari ubufatanye bw’abo bireba bose no gusobanukirwa neza akamaro k’imisoro mu bukungu bw’Igihugu.

Ati’: “Aho turi ni heza kuko dukomeza kuzamuka,ntidusubira inyuma kubera imikoranire myiza no koroherezanya.,ari yo mpamvu twizera neza ko intego twihaye mu mwaka wa 2024/2025 izagerwaho nta shiti,cyane cyane ko n’ibibazo bimaze iminsi bya EMB bigenda bikemuka.’’

Aganira n’Imvaho Nshya, Kamuzinzi Godeffroid uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rusizi, yavuze ko  gahunda ya Leta yo kwegera abasora, hakabaho n’abashimirwa bahize abandi ari nziza cyane, bituma hari ibigenda binozwa, buri wese agatanga umusoro yishimye.

Ati: “Muri Rusizi gusora biritabirwa neza nubwo hakiri byinshi byo gukosora,cyane cyane mu mikoreshereze ya EBM no gusorera igihe. Nkahahera nsaba bagenzi banjye bikorera kwitabira imikorere ijyanye n’ikoranabuhanga mu bucuruzi mu rwego rwo kwirinda kwikururira ibihano byo kudasora neza, atari ubushake ahubwo ari uBumenyi buke.”

Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro,Dr Innocente Murasi yashimiye abasora neza bose kuko ari  uburyo nyabwo bwo kwiyubakira igihugu,anavuga ko iyo baganira n’abasora batareba amakosa gusa, n’ibyiza bikorwa babibona.

Ati: “Ni byiza turabibona, tukanabishima. Ntitureba abatatanze EBM cyangwa abanyereje imisoro gusa, n’urundi ruhande turarureba rw’abatanze imisoro neza, abubahirije amahame agenga isoresha na bo turababona tukanabashimira. Tugasaba buri wese gutanga imisoro yose asabwa neza ngo Igihugu kirusheho gutera imbere.”

Uyu mwaka w’imisoro 2024/2025 muri iyi Ntara hateganyijwe kuzinjira miliyari 56,2 ku misoro ku y’ubutegetsi bwite bwa Leta no kongeraho miliyari imwe kuri miliyari 12,9 z’ubushize ku yeguriwe Inzego z’ibanze, kandi ngo hakurikijwe uko byagenze mu gihembwe cya  mbere cyawo, icyizere kirahari cyo kugera ku 100% no kuharenga.

Abasora bashimiwe bari mu byiciro 4, barimo abahize abandi mu Turere twose tugize iyi Ntara, abahize abandi mu misoro yeguriwe Inzego z’ibanze, usora wahize abandi mu gukoresha neza EBM n’usora wahize abandi mu kwaka EBM.

 Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert yavuze ko ingamba zihari zo kugira ngo intego yiyemejwe izagerweho harimo gukomeza kwegera abadasora neza ngo bongere bibutswe ko gutanga neza umusoro bigarukira uwawutanze, no gukemura ibibazo byagaragaramo byose bibangamira imigendekere myiza y’icyo gikorwa.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zatumye itagera ku 100% ngo inarenge harimo iza bamwe mu basora baca iruhande, batarumva neza akamaro k’imisoro mu bikorwa byabo no mu iterambere ry’Igihugu.

Abasora bashima ko ibibazo byabo byitabwaho

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA