Uburezi bw’abana bafite Autisme ni ingorabahizi ku babyeyi
Uburezi

Uburezi bw’abana bafite Autisme ni ingorabahizi ku babyeyi

KAYITARE JEAN PAUL

April 2, 2025

Autisme, ubumuga bamwe bavuga ko ari uburwayi, ni ikibazo cy’imyitwarire idasanzwe gikunze kugaragara ku bana bato ariko benshi mu babyeyi ntibamenye ibyo ari byoUmuhoza Diane, umubyeyi ufite abana babiri arerera muri Autisme Rwanda, yahamirije Imvaho Nshya ko kwita ku burezi bw’abana be ari ibintu bikomeye ku buryo bw’umutima ndetse n’amafaranga.

Ni ingingo yakomojeho mu nama yo ku rwego rw’igihugu yateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025, ijyanye n’imyigire y’abafite ibibazo bya Autisme.

Umuhoza yavuze ko hari ababyeyi bafite abana benshi bari mu rugo bazirikirwa ku gitanda n’imigozi kubera autisme bafite.

Avuga ko akurikije amahugurwa ahabwa na Autisme Rwanda, afite intego yo kuvana abana be mu Isi yabo kandi ngo ageze ku nzira ya Kabiri.

Ati: “Njyewe mba mfite intego yo kumukura muri iyo Si kandi ngeze ku nzira ya Kabiri mu nzira Eshanu kuko uramubaza uti bite? ni byiza. Akivuga, yahura n’umuntu azi, akamuhamagara.”

Ahamya ko amafaranga y’ishuri ari ikintu gihenze ku babyeyi bafite abana barwaye autism.

Yongeraho ko buri mwana mu ishuri aba afite umwarimu umwitaho ibyo ubwabyo bigatuma uburezi burushaho guhenda.

Ati: “Ngereranyije ku kwezi nshobora kwishyura 165 000 Frw ku mwana umwe kandi hatarimo icyo kurya.”

Umutoni Larissa, Umuyobozi w’Umuryango w’Ababyeyi bafite abana bafite Autism mu Rwanda (RPIA), avuga ko uyu muryango ufite ababyeyi bagera kuri 300.

Bivuze ko atari bo babyeyi bonyine bafite abana bafite Autisme.

Zimwe mu mbogamizi bafite nuko nta mubare uzwi w’abafite Autisme mu Rwanda.

Agaragaza ko hakiri imbogamizi mu myigire y’abana bafite Autisme cyane ko n’amashuri abakira ari makeya.

Agira ati: “Na makeya ahari usanga ahenze kandi si ko ababyeyi bose bafite ubushobozi. Bimwe mu byo dukora ni ubuvugizi ku kugira ibigo byinshi hirya no hino.

Turashimira Leta y’u Rwanda cyane cyane Minisiteri y’Uburezi ko hari intambwe itangiye kugerwaho kuko hari amashuri twumvise agiye kubakwa.

Nubwo umubare w’amashuri ukiri mutoya ariko ni yo ntangiriro, ni rwo rugendo, uko biri nibura ababyeyi bafite aho bazajyana abana babo bafite Autisme.”

Munyamahoro Placide, umwarimu muri HVP Gatagara i Gikondo, avuga ko mu cyumba cy’ishuri haba harimo abarimu batari hasi ya babiri kandi abana nabo ntibajye hejuru ya 12 cyangwa 13.

Iyo bigisha abana, avuga ko harebwa icyo umwana ashoboye. Icyo gihe iyo umwarimu amaze kukibona, ni cyo ashyiramo ingufu kurusha gukurikiza integanyanyigisho.

Yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu bafite integanyanyigisho bakurikiza, ari iyakozwe n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere uburezi mu Rwanda (REB).

Ati: “Ariko nanone nubwo ihari, igikenewe nuko iyo ubonye icyo umwana akunda, ukongeraho icyo umubyeyi yabwiye mwarimu, ukabihuza na ya nteganyanyigisho, urumva hari ikintu kinini cyane kivamo.”

Mu myaka 3 amaze akora akazi ko kwigisha abana bafite Autisme, yabonyemo imbogamizi zirimo kuba nta bikoresho bihagije bagira mu cyumba cy’ishuri.

Yagize ati: “Hari ingorane tuba tukigira, nk’ubungubu iyo uhaye umwana ibikoresho akabyisanzuramo, akenshi ni bwo umenya icyo umwana akunda, hanyuma ubwo rero ibyo bikoresho biracyari ikibazo gikomeye.

Ibikoresho bitangwa na REB ariko hari igihe biba bikeya cyangwa na bya bindi ba bana bakeneye nabwo ugasanga ntibihagije.”

Rose Baguma, Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, na we yemeza ko amashuri yakira abana bafite Autisme agihenze kandi ko bisaba ubufatanye kugira ngo abana bagire aho bagera by’umwihariko abana bo mu cyaro.

Asobanura ko nyuma yo kurangiza kwiga kw’abana bafite autisme, inzego za Leta zicaye zikaganira kuri iyi ngingo mu rwego rwo kureba urugendo rwo kuva ku ishuri bajya ku kazi kugira ngo babe bafashwa.

Ati: “Nubwo adashobora gukora akazi wowe ukora ariko hari ako we yashobora gukora uramutse umufashije mu buzima bwe bwose kuva avuye mu rugo, ajya ku ishuri ariko ajya no mu buzima bw’akazi.”

Akomeza avuga ati: “Uburezi bw’aba bana burahenze, si ibikoresho gusa n’abarimu babizobereye.

Ntabwo ari umwarimu uwo ari we wese wapfa kujya kwigisha uriya mwana.

Mu gihe mu yandi mashuri, abanyeshuri bashobora kwigishwa n’umwarimu umwe, bariya bo umwana umwe akenera abarimu babiri cyangwa batatu.

Bisaba imbaraga nyinshi n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibikoresho bakenera bigurwe n’abarimu babe bahari.”

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko abana bose bafite ubumuga butandukanye na Autisme irimo, basaga 40 000 mu bigo by’amashuri mu Rwanda.

Rose Baguma, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC
Umutoni Larissa, Umuyobozi w’Umuryango w’Ababyeyi bafite abana bafite Autism mu Rwanda (RPIA)

Amafoto: Imvaho Nshya

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA