Bamwe mu bagera kuri 450, bari mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba basobanurirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ngo bazabigeze no ku bandi, bavuga ko atari inyungu bwite z’umuntu, ari inyungu rusange kandi ko atari intambara y’abagabo n’abagore.
Ni ubutumwa bwatanzwe na bamwe mu bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bikigaragara ko hakwiye impinduka mu myumvire.
Kabasindi Chantal, umwe mu banyeshuri biga muri kaminuza witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko abona ari amahirwe akomeye kuri bo, kuko azabafasha kugira uruhare mu gusobanurira bagenzi babo ibyiza by’ihame ry’uburinganire.
Yagize ati: “Aya mahugurwa yari akenewe cyane, kuko hari imyumvire ikiri hasi ku bijyanye n’uburinganire. Tugiye gufasha abandi gusobanukirwa ko uburinganire ari inyungu rusange, si intambara y’abagabo n’abagore.”
Mukashyaka Clarisse, uhagarariye Inama y’Abagore mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Shingiro, yavuze ko aya mahugurwa azagira uruhare mu kubaka umuryango utekanye.
Yagize ati: “Amahugurwa nk’aya azafasha abaturage kubana mu mahoro, kurwanya ubushoreke n’ubuharike, no kumvikanisha ko umugabo n’umugore bakwiye kuzuzanya mu bitekerezo. Hari aho abagore bateshukiraga ku nshingano, abandi bagabo bakibwira ko ari bo bonyine bafite ijambo. Aya mahugurwa azadufasha guhindura iyo myumvire,”
Pasitori Dieudonné Hategekimana wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, yavuze ko azifashisha ijambo ry’Imana mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu baturage bo mu gace aturukamo.
Yagize ati: “Mu gace k’iwacu hari abagore bakitinya, bakumva ko ntacyo bakora imbere y’abagabo babo. Aya mahugurwa azamfasha kubereka ko ijambo ry’Imana ridahabanye n’uburinganire, ahubwo ribusigasira,”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yasabye abitabiriye amahugurwa yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuba umusemburo w’impinduka mu Banyarwanda.
Ubwo yasuraga abari mu mahugurwa, yabashishikarije gugasenyera umugozi umwe mu kurandura imyumvire ikibangamira amahitamo y’u Rwanda yo guteza imbere uburinganire.
Yagize ati: “Abitabiriye aya mahugurwa mube umusemburo w’impinduka aho muherereye. Igihugu kirabakeneye kugira ngo mukomeze gusenya imyumvire ishaje ibangamira uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango nyarwanda.”
Yabibukije ko kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu by’icyitegererezo ku Isi mu guteza imbere umugore no kubaka imiyoborere ishingiye ku buringanire kandi ko Igihugu kibategerejeho byinshi mu rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku bwuzuzanye.
Abahuguwe bagera ku 450, barimo abagore, abagabo n’urubyiruko rugera ku 150, barimo abiga muri za kaminuza, bazahugura abandi kugira ngo bafashe mu gukwirakwiza ubumenyi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu baturage bose, hagamijwe kubaka u Rwanda rwuzuyemo amahirwe angana ku bagabo n’abagore.