Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima mu Rwanda (RDHS7) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwa 2025 bwagaragaje ko igipimo cy’uburumbuke (fertility rate) mu bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 cyagabanyutse kigera ku bana 3.7, kivuye bana 4.1 cyariho mu 2019–2020.
Igipimo cy’uburumbuke gisobanura impuzandengo y’abana umugore ateganyijwe kubyara mu buzima bwe bwose. Gisanzwe kibarwa hashingiwe ku mubare w’abana bavuka mu gihugu n’umubare w’abagore bari mu myaka yo kubyara.
Imibare igaragaza ko igipimo cy’uburumbuke cyagiye kigabanyuka uko imyaka igenda ishira, aho cyavuye ku bana 6.1 mu 2005, kigera kuri 4.6 mu 2010, 4.2 mu 2014–15 na 4.1 mu 2019/20, impuguke mu by’imibereho zikagaragaza ko ari iterambere rigaragara u Rwanda rumaze kugeraho mu mibereho y’abaturage.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ignace Kabano, umwarimu w’ibarurishamibare rikoreshwa mu bikorwa (applied statistics) muri Kaminuza y’u Rwanda, wihariye ku mibare y’abaturage n’igenamigambi ry’iterambere, yavuze ko iri gabanyuka ari uburyo bwiza bushingiye ku ishoramari ryakozwe ku bushake mu buzima bw’imyororokere n’igenamigambi ry’abaturage.
Yavuze ko mu bihugu aho amakuru ajyanye no kuringaniza imbyaro akiri make, imiryango ikunze guhura n’ingorane zo mu marangamutima n’izo mu bukungu.
Yongeyeho ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu gutuma abagore n’imiryango babona amakuru, bagashyigikirwa, kandi bakagira ubushobozi bwo gufata ibyemezo bijyanye n’imyororokere yabo.
Yahereye kuri politiki zegerejwe abaturage uburyo bwo kubona ibikoresho n’imiti by’ubuzima bw’imyororokere, ndetse n’ubuvuzi bwegerejwe abaturage.
Ati: “Ibi byagize impinduka ziyongera. Kugabanyuka kuva kuri 4.1 mu 2019 kugera kuri 3.7 mu 2025 bigaragaza impinduka ziteranyije za politiki nziza, uburezi, n’itangwa rya serivisi.”
Kabano yavuze kandi ko igabanyuka ry’igipimo cy’uburumbuke ritanga amahirwe akomeye ku bukungu bw’u Rwanda.
Kuba umuryango ugira abantu bake bakeneye kwitabwaho bituma bashobora gushora byinshi mu burezi no mu mibereho myiza, naho Leta igashobora gutegura neza iterambere ry’umutungo w’abantu.
Mu gihe u Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, Kabano yavuze ko ingamba zijyanye no kurwanya igwingira ry’abana no kunoza imirire y’abana bizafasha cyane mu guteza imbere ejo hazaza h’ubukungu bw’Igihugu.
Hari ibikwiye kwitonderwa
Nubwo icyerekezo ari cyiza, Kabano yaburiye ko igabanyuka rikabije ry’uburumbuke rishobora kugira ingaruka zitateganyijwe.
Yatanze urugero ku bihugu bimwe byateye imbere byagabanyije cyane igipimo cy’uburumbuke, nyuma bigahura n’ikibazo cyo kubura abakozi ndetse hakiyongera abaturage bashaje cyane.
Ati: “Ibyo bihugu byateye imbere ubu biri mu bibazo bikomeye. Nta bakozi bahagije bafite.”
Yasabye ko abantu batakwitwara nk’aho kubyara ari ibintu byo kwirengagiza burundu himakajwe iterambere, ashimangira ko abaturage ari ishingiro ry’iterambere rirambye.
Kabano yashimangiye ko ubukangurambaga buhoraho ku bagabo n’abagore ku bijyanye no kubyara mu buryo bushyize mu gaciro bukwiye gukomeza gushyirwa imbere.