Abantu bamwe na bamwe bibwira ko indwara y’umwijima ivurwa mu kinyarwanda, ariko si byo kuko ipimwa kwa muganga ndetse abayirwaye bagahabwa imiti.
Umwe mu bari baje kwivuza ku bitaro bya Gisenyi, wahawe izina rya Niyitanga yavuze ko indwara y’umwijima ajya ayumva bayivuga kuko nk’uko baba baje kwa muganga bagira igihe cyo gusobanurirwa ku ndwara runaka.
Yagize ati: “Indwara y’umwijima njya nyumva, gusa hari ababa bibeshya ko ari amarozi. Kubera kwegerwa n’Abajyanama b’ubuzima mu nama zitandukanye, badusobanurira ko mu gihe umuntu arwaye agombva kwihutora kujya kwa muganga, aho kwivuza mu kinyarwanda bagira ngo ni amarozi.”
Uwahawe izina rya Gatesi na we yavuze ko ajya yumva indwara y’umwijima, abantu bibwira ko ari uburozi, ariko mu gihe cyose abantu baba bagomba kujya kwa muganga.
Yagize ati: “Usanga hari igihe abantu barwara, bagakeka amarozi, ariko nyamara atari yo. Nka njye nabaye aho numva ngize intege nke nkumva inda ihora yuzurije, ntekereza ko narozwe njya kwivuza mu kinyarwanda, maze nk’ibyumweru bibiri mbona nta gihinduka njya kwa muganga basanga ni umwijima bampa imiti, ndetse Abajyanama barankurikirana mfata imiti neza numva ubuzima bugenda bugaruka.”
Yakomeje agira inama abantu ko mu gihe barwaye baba bagomba kujya kwa muganaga, aho kujya kwivuza mu Kinyarwanda.
Muganga mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste yavuze ko kwigisha bihoraho ndetse imyumvire igenda ihinduka, by’umwihariko bitewe n’ubukangurambaga kuri iyo ndwara, kuko butuma abantu bagira amakuru yuzuye kuri yo bakanasobanukirwa n’uburyo bwo kuyirinda.
Yagize ati: “Imyumvire abantu bari bafite ko ngo indwara y’umwijima ivurirwa mu kinyarwanda gusa, ntabwo ari byo, ishobora kwikura mu mubiri mu buryo bunyuranye.”
Yagarutse ku buryo indwara y’umwijima imenyekanamo.
Ati: “Ubwa mbere ni uko indwara ishobora kwikiza ubwayo bibaho ko indwara ubwayo yikiza, wapima umurwayi ugasanga ko yahuye n’uburwayi ariko wapima ugasanga ntacyo uburwayi bwamutwaye.”
Yongeyeho ati: “Uburyo bwa 2 ni uko indwara umuntu abana na yo igihe kirekire ndetse akaba yanakwisazira atagize ubundi burwayi, ariko igiteye ubwoba cyane cyane ni igihe bwa burwayi bujemo na kanseri kuko bijya bibaho ko na bwa burwayi bugeza aho bukangiza umwijima kugeza ubwo habamo kanseri.”
CSP Dr Tuganeyezu yagize ati: “Twishimira ubukangurambaga kuko indwara y’umwijima ni ndwara itumvikana neza abantu baba badafite amakuru ahagije, ubukangurambaga bwabaye umwanya wo kongera kuzamura imyumvire n’amakuru ahagije kuri ubwo burwayi.”
Ubukangurambaga bwibanze ku bantu bashobora kuba bafite uburwayi batayizi kugira ngo bavurwe.
Yagize ati: “Hagati yo gufata ikizami no kuvura harimo ibindi bikorwa. Mu kuvura icyo twibanzeho cyane ni uburyo abantu 150 twari dutegereje, abagera ku 107 baje turabapima, muri bo dusanga abafite ibyago byo kuba bafite ubwo burwayi bakwiye no guhabwa imiti ari 7 bahita banayitangira.”
Igihe umuntu arwaye akangurirwa kujya kwa muganga, kuko iyo hafashwe ikizami, ni bwo hanamenyekana indwara iyo ari yo kandi bifasha gufata imiti ijyanye n’uburwayi umuntu afite, bityo hakabaho kubungabunga ubuzima.
Byiringiro Dieudonne
March 30, 2025 at 1:09 pmindwara yumwijima nirwara mbi ariko ikira vuba kandi ikira mugihe gitoya waba urwaye umwijima cyangwa uwurwaje wakira neza cyane kandi wawuvurwa watsapp cy call 0793864813 nkufashe niyo waba umaze igihe kinini urakira
Byiringiro Dieudonne
March 31, 2025 at 6:31 pmuburwayi bwumwijima ni indwara mbi kandi ikira vuba ariko ikica nabi ariko irakira niyowaba uyimaranye igihe kinini ahurihose imiti ikugeraho ahurihose nyandikira cya umpamagare kur call watsapp 0793864813 nkufashe
Byiringiro Dieudonne
March 31, 2025 at 6:32 pmuburwayi bwumwijima ni indwara mbi kandi ikira vuba ariko ikica nabi ariko irakira niyowaba uyimaranye igihe kinini ahurihose imiti ikugeraho ahurihose nyandikira cya umpamagare kur call watsapp 0793864813 nkufashe
TWAGIRAMARIYA Rosine
June 7, 2025 at 2:06 pmAbujijwe kurya iki no kunywa iki?uwange amaso yahindutse umuhondo numubiri wose sinzi icyo mwamfasha.knd uwumaranye igihe imiti yabashije kunywa yanze kumukiza kereka niba bitinda gushiramo wenda iyo yatinze kuvurwa.murakoze mwadufasha.