Uburyo bukoreshwa mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Imibereho

Uburyo bukoreshwa mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

KAMBANDA Noel

April 8, 2026

Mu myaka 32 ishize, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragaye uburyo bwinshi kandi buhindagurika bukoreshwa mu kuyihakana. Iri hakana ntiryahagaze aho Jenoside yahagarikiwe ahubwo ryakomeje guhindura imvugo, rijyana n’ibihe na politiki cyane cyane mu itangazamakuru, mu bushakashatsi no ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munsi, abahakana Jenoside ntibakoresha gusa amagambo avuguruza amateka mu buryo butaziguye; ahubwo bakoresha imvugo z’ubwenge, zijimije, zigamije gutesha agaciro, ukuri no gutera urujijo ku byabaye bitwaje uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka. Ni yo mpamvu kumenya no gusobanukirwa ubu buryo ari ingenzi mu kurwanya ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurinda ukuri kw’amateka.

Guhakana Jenoside ni icyiciro cya nyuma mu byiciro bigize umugambi wa Jenoside uko bikurikirana: Gushyira abantu mu byiciro, kubaremamo ibice, guhabwa amazina ndetse n’ibimenyetso, kwambura abantu uburenganzira bw’ubumuntu, gutegura gahunda yo gushyira mu bikorwa Jenoside, kugonganisha ibyiciro bibiri by’abantu [abicwa, n’abica, polarization}, imyiteguro, guhiga abicwa, gutsemba, guhakana no gupfobya Jenoside.

Nubwo guhakana Jenoside ari icyiciro cya nyuma, ariko buri cyiciro gitegura Jenoside giherekezwa no guhakana umugambi nyirizina w’ibyo barimo, buri cyiciro kigira ibisobanuro bihabanye n’umugambi wa Jenoside ku ruhande rw’abayitegura.

Uburyo bwa mbere bwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ukuvuga ko itigeze ibaho. Ubu buryo bwagaragaye cyane mu gihe cya Jenoside ndetse no mu myaka mike yakurikiye. Ababukoresha bahakana burundu ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho, bakavuga ko nta mugambi wo kurimbura Abatutsi wari uhari ko Abahutu n’Abatutsi basubiranyemo kubera agahinda k’iyicwa rya Habyarimana. Tubibutse ko na bamwe mu miryango y’abanyapolitiki yishwe na Habyarimana na bo bakoze Jenoside, ntibyumvikana uburyo bamuhoreraga kandi bamwanga urunuka; icyo bombi bari bahuriyeho nubwo bari abanzi ni urwango bari bafitiye ubwoko bw’Abatutsi.

Urugero rugaragaza iri hakana ni inama yabaye ku wa 16 Kamena 1994 mu cyahoze ari Komini Mutura (ubu ni mu Karere ka Rubavu), aho abayobozi basabye abaturage kubwira abazaza gukora iperereza ku iyicwa ry’Abatutsi ko “bimukiye muri Zaïre (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) nkuko bigaragazwa n’inyandiko iri munsi. Banabasabye gusenya ibimenyetso byose byagaragazaga ko Abatutsi babagaho, harimo n’ingo zabo. Ni cyo gisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kurimbura n’ibimenyetso byuko babayeho na nyuma yo kubica.

Inyandikomvugo y’inama yabereye muri Segiteri Rusiza isaba abaturage kuvuga ko nihagira abaza kubaza Abatutsi bishwe bazababwire ko bagiye muri RDC

Ibi byari gahunda yateguwe na Leta y’Abatabazi yo guhisha ukuri no kuyobya amahanga, cyane cyane nyuma y’uruzinduko rw’intumwa y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu  bayobowe na René Degni-Ségui bagiriye mu Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi 1994.  Iyi myanzuro ni iy’inama yabereye mu gice cya Guverinoma y’Abicanyi bari  bamenye amakuru ko izo ntumwa ziri gusura ahabereye ubwicanyi nka Nyarubuye, Kiziguro Nyamata, Ntarama n’ahandi, ariko RPF ikaba yari yamaze kuhabohora ndetse iri kuhagenzura.

Ubu buryo bwo guhakana bwifashishwa n’abagize uruhare muri Jenoside bagamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside no guhunga ubutabera. Ubu buryo ni bwo bwigishwa muri FDLR ndetse na Col. Bagosora yarinze akatirwa ataremera ko Abatutsi barimbuwe muri Jenoside. Iyi mvugo kandi ni yo yakwirakwizwaga mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda aho zari hose cyane cyane muri Tanzania no mu cyahoze ari Zaire nyuma gato ya Nyakanga 1994.

Nyuma y’uko LONI yemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside kandi ko hagomba kujyaho Urukiko Mpanabyaha ruhana abayigizemo uruhare, imvugo yarahindutse mu myaka ya 1998 ubwo uwari Minisitiri w’Intebe y’Abatabazi, Jean Kambanda, yemereye urukiko ko Guverinoma ye yateguye kandi ikanakora Jenoside ikarimbura Abatutsi; nyuma y’urubanza rwa Kambanda byari bigoye kuyihakana burundu. Ni bwo hatangiye uburyo bushya bwo kuyisobanura ukundi.

Muri ubwo buryo bwa kabiri, Jenoside yahinduriwe inyito yitwa intambara ko bamwe barwanaga n’abandi mu makimbirane y’amoko. Abari inyuma y’uyu mugambi baba bagamije kugabanya uburemere bwa Jenoside no kuyishyira ku rwego rumwe n’andi makimbirane asanzwe. Abahakana Jenoside bakoresha imvugo igira iti “Ntabwo duhakana ko hatabaye Jenoside, ariko nanone hari intambara yari iri kuba.” Ntabwo babikora bemera ukuri  ahubwo ni uburyo bwo gutesha agaciro Jenoside no kuyigira nk’aho ari igice cy’intambara rusange. Iri hakana ryiyongera cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abahakana Jenoside bakoresha imbaraga nyinshi mu gukwirakwiza izi mvugo.

Uburyo bwa gatatu ni uburyo bukomeye kuko bwemera ko Jenoside yabayeho, ariko bugahita bushinja abayikorewe ko ari bo bayikoze. Ubu muri FDLR babwira abana babo ko barokotse Jenoside yakorewe Abahutu bikozwe n’Abatutsi. Iyo uganiriye n’urubyiruko rwavukiye mu mashyamba ya Congo rukinjizwa muri FDLR rukaba rwaratashye rukubwira ko bavutse bazi ko abahutu barokotse Jenoside ari yo mpamvu bashinze FDLR.

Uku guhakana Jenoside kwateguwe kera na kare mbere ya 1994;  mu nyandiko yasohotse muri Nyakanga 1991 yanditswe na Association des Femmes Parlementaires, pour la Défense des droits de la Mère et de l’Enfant (AFEPADEM Imbabazi) bafatanyije na Dr. Mugesera Leon, wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda icyo gihe, batangaje ko hari umugambi wo kurimbura Abahutu muri Jenoside, ibi byafashije mu icengezamatwara ryo gushyiraho umutwe w’interahamwe mu rwego rwo kwirwanaho no kwirengera aho Abatutsi bicwaga babwirwa n’abicanyi babo ko babatanze na bo bari bateguye kubica. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri hakana ryakomeje mu buryo bushya bwo kuvuga ko Jenoside yari “impande zombi”, kuvuga ko Abahutu na bo bakorewe Jenoside (double genocide theory), no gushinja FPR ko ari yo yayiteguye.

Nyuma y’imyaka 32 uburyo bwo guhakana, bugamije guhindura amateka (revisionism), guhimba amakuru (fake news), gushyira icyaha ku bakorewe Jenoside no gutagatifuza abayikoze. Mu gihe abenshi mu bakoze Jenoside babihaniwe, abandi bakaba barapfuye, ubu inkoni yo guhakana umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaherejwe abana babo. Usomye inyandiko za Jean Luc Habyarimana umuhungu wa Perezida Habyarimana uri inyuma y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 usanga amutagatifuza nk’umuyobozi mwiza wabayeho ku isi.

Umunsi Col. Theonetse Bagosora yapfaga, umuhungu we Achille Bagosora yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ko intwari y’u Rwanda ipfuye; igihe Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha rwakatiraga Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Gisagara imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhungu we Placide Kayumba washinze Jambo asbl ihuriwemo n’abana b’abicanyi bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, yanditse ubutumwa ko abizi neza ko se ari umwere kandi arengana.

Uru ni urugero rumwe rugaragaza ko abana b’abagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagomba guhakana uruhare rw’ababyeyi babo ariko kuko Jenoside yemejwe bagomba gushaka abo bayegekaho ababyeyi babo bakaba abere. Nk’uko umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abayahudi Pierre Vidal-Naquet yabyanditse, abahakana Jenoside bahora bashaka uburyo bwose batoneka abarokotse Jenoside.

Ubu buryo bwo kwiyitirira kuba abarokotse Jenoside kandi bakomoka ku babyeyi bayikoze bwadukanywe na bamwe mu bana b’abajenosideri, buri muri iyi gahunda mbisha yo gukomeza ikorwa rya Jenoside bakoresheje ikaramu n’imvugo z’ikinyoma, ubugome n’ubushinyaguzi, babizi neza kandi babishaka nkuko byagarutsweho na Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu ubwo yagarukaga ku bana b’interahamwe biyitirira kuba abarokotse.

Tariki ya 28 Mata 2014, habaye Conference mu Bwongereza ku bwicanyi bwaberaga mu gihugu cya Mynamar maze hatumirwa na Rene Mugenzi watanze ubuhamya uburyo yarokotse Jenoside mu Rwanda; nyuma y’imyaka mike se umubyara, Joseph Mugenzi yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Buholandi kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Claude Gatebuke na mushiki we Alice Gatebuke babimburiye abandi bana b’interahamwe mu gushinga ishyirahamwe rihakana Jenoside yakorewe Abatutsi bise AGLAN (African Great Lakes Action Network) aho bazenguruka ibihugu bitandukanye batanga ibiganiro muri kaminuza, bakabwira abantu cyane cyane urubyiruko rwumvise bwa mbere igihugu cy’u Rwanda nyamara bakwirakwiza ibinyoma. Aba bombi bakomoka kuri Justin Gatebuke intagondwa yangaga Abatutsi urunuka yakoraga mu kigo ONAPO (Office Nationale de la Population). Kuba atari ku rutonde rw’abakoze Jenoside nuko yari yaroherejwe kwiga mu gihe cya Jenoside; ari mu bari hanze ariko iyo baba mu Rwanda baba bararimbuye Abatutsi.

Ingabire Victoire avuga ko nyina umubyara, Therese Dusabe akurikiranyweho Jenoside kandi ari umwere kubera ko umukobwa we akora politiki. Ingabire na we ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki cyiciro cyo kwemera ko yabayeho ariko kuri we ni nkaho abantu bishwe n’umwuzure. Yashinze FDU Inkingi ahurizamo abajenosideri b’i Burayi kugira ngo bavuge ko bakurikiranywe kubera impamvu za politiki; nubwo Ingabire yahaye imyanya ikomeye mu ishyaka rye FDU Inkingi interahamwe zo mu rwego rwa mbere  nka Charles Ntahontuye Ndereyehe wamaze Abatutsi i Butare cyane cyane muri ISAR, Maj. Karangwa wishe abantu ku Mugina, Jean Baptiste Nyabusore wari umukuru wa Kaminuza ya ISAE Busogo, Venant Rutunga, Jean Baptiste Mugimba (aba bombi boherejwe mu Rwanda), Marcel Sebatware wari ukuriye uruganda rwa CIMERWA n’abandi benshi ntibyabujije ko bamwe ubutabera bubageraho.

Mu guhindura amateka harimo no kuyagoreka, ruharwa Capt Innocent Sagahutu warangije igihano cye yakatiwe n’Urukiko rw’Arusha asigaye avuga ko Interahamwe zitari iza MRND ahubwo zari iza FPR, muri bwa buryo bwo gushyira icyaha ku bagikorewe. Guhakana Jenoside akenshi biterwa n’ipfunwe abayikoze bafite, guhunga ubutabera no kwihisha inyuma ya politiki ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni icyaha dore ko kigira n’ingaruka mu Kwiyubaka kw’Abanyarwanda, ritoneka abarokotse kandi ritesha agaciro ukuri n’ubutabera. Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 si ikibazo cy’amateka yabayeho gusa; ni ikibazo cyo mu gihe turimo ndetse n’ahazaza. Uko rigenda rihindura isura, ni ko risaba ubushishozi n’imbaraga mu kurirwanya. Nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yabivuze: “Niba abahakana Jenoside nta soni bafite, kuki twe tugomba kugira ubwoba?”

Kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bisaba kwigisha cyane cyane urubyiruko amateka nyayo, Gushyigikira ukuri, Guhangana n’ibinyoma aho biva hose, Ni inshingano ihoraho kuko kurinda ukuri ni bwo buryo bwonyine bwo kurinda ejo hazaza hatajegajega.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA