Ubushakashatsi: Abana batewe inda 83% bagize ibibazo by’imibanire n’imiryango yabo
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abana batewe inda 83% bagize ibibazo by’imibanire n’imiryango yabo

KAYITARE JEAN PAUL

June 27, 2024

Ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, Umuryango Hope and Homes for Children (HHC) wamuritse ubushakashatsi bwakozwe ku bibazo byugarije abangavu batewe inda.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwerekanye ko abana batewe inda hafi ya bose baba barwaye indwara y’agahinda gakabije.

Ni mu gihe abagera kuri 83% bo bagize ibibazo mu mibanire n’imiryango yabo biturutse ku guterwa inda.

Abana bagera kuri 250 bo mu Karere ka Kicukiro ni bo babajijwe mu gihe hakorwaga ubushakashatsi.

Mukantwari Claudine w’imyaka 19 y’amavuko yavuze ko amaze imyaka abyaye umwana w’umuhungu atifuzaga kuko ngo yatewe inda akiri umwana.

Yabwiye Imvaho Nshya ko yishimira ko yahawe ubutabera kuko uwamuhohoteye yakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

Akomeza agira ati: “Ejo ni heza cyane”.

Imiryango y’abangavu baterwa inda na yo ihura n’ibibazo byo kutihanganira kwakira ibyabaye ku bana babo ndetse no kubaha ubufasha baba bakeneye cyane ko iyo muryango iba isanzwe ifite ubushobozi buke.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imiryango ifite abana batewe inda, ibanye mu makimbirane.

Habimfura Innocent, Umuyobozi w’Umuryango Hope and Homes for Children mu Rwanda, avuga ko umuti w’ibi bibazo byose biri mu muryango Nyarwanda ariko ko inzego zose zigomba kubashyigikira kugira ngo imiryango ihabwe ubufasha bwuzuye.

Yagize ati: “Ibyo bibazo by’urusobe bidufasha ko dukoresha uburyo bwuzuye, tubyita uburyo budahushuye, uburyo bwuzuye buhera ku mibereho myiza kuko abenshi dusanga n’ubundi ari ba bandi barara hanze badafite icyo bafubika umwana, ntacyo bamugaburira bafite, uwo wabyaye rimwe na rimwe afite n’indwara ziterwa n’imirire mibi.”

Icya Kabiri nuko tubafasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ariko n’ubundi usanga batagira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli). Kuri bo ntabwo baba babyakira ndetse no kutabona amafunguro.”

Akomeza avuga ko ikindi ari ikijyanye n’imibanire kuko ngo abana batewe inda ntibaba babanye neza n’imiryango bavukamo.

Ati: “Icyo tuba dushaka nuko bongera kubana neza kugira ngo umuryango wongere ubane neza.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe abana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko Leta izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira ndetse no gukemura ibibazo ahanini binyuze mu nyigisho zihabwa inzego ndetse n’abagize umuryango wose.

Huss Ann Monique, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, avuga ko abafatanyabikorwa ba Leta babafa kugera ku ntego no kugera ku bana batewe inda.

Ati: “Ni ugukomeza kubaka umwangavu wabyariye iwabo. Icya mbere ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa gukumira inda ziterwa abangavu no gukumira ihohoterwa muri rusange.”

Ni ugukomeza kubabwira ko ari ab’agaciro no kubashishikariza gukora cyane kugira ngo bateze imbere abana babo n’imiryango yabo.

Akarere ka Kicukiro gakangurira ababyeyi kugaruka ku nshingano zo kurera bityo bakita ku bo babyaye ari bo buzukuru kugira ngo bakomeze kubona ubuzima no gukura neza.

TANGA IGITECYEREZO

  • Claudine mukantwari
    June 27, 2024 at 11:53 am Musubize

    Ahubwo hakwiye kudufasha niba uwakoze icyaha afunzwe batwereke naho akomoka kuko abana bakura batubaza base murakoze 🙏

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA