Iyo havuzwe iterambere ry’ubuhanzi abenshi bumva bishobora kuba ari politiki cyangwa amakabyankuru ariko abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro bazi neza ko hari bumwe mu buhanzi burimo n’ubusizi bwamaze igihe butitabwaho hakaba hari n’ubwo bugaragara mu gihe runaka gusa.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yabateguriye bimwe mu byaranze urugendo rw’inganzo y’ubusizi ruhera ku mateka yabwo, agaciro bwari bufite uko bwagatakaje n’uburyo bwongeye kuzanzamuka kugeza aho butangiye gutanga icyizere cy’uko bwatanga akazi ku bantu babukora. Ubusanzwe ubusizi, ni icyiciro cy’ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza Umwami n’abo mu muryango we, ndetse n’Ingoma Kalinga yari ikimenyetso cy’ubwami.
Ubuvanganzo bwatangiye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ahasaga mu 1510, butangijwe n’umugore witwaga Nyiraruganzu Nyirarumaga, akaba yari umugabekazi wa Ruganzu.
Bugitangira bwarangwaga n’imivugo migufi ifite intondeke 10 cyangwa se 20 kandi yerekeje ku mwami. Iyo mivugo yitwaga ‘Ibinyeto’. Mbere abahanzi b’ibimenyetso bitwaga “Abenge”. Aho ibinyeto bihindukiye “Ibisigo nyabami” ubwo wa mwengekazi w’umusingakazi atangiza ubwo buryo bushya, bitwa Abasizi.
Abandi Benge bahise bamukurikiza maze kuva icyo gihe bahabwa agaciro i bwami kandi akaba ari na bo babagenga. Abasizi bashyize hamwe, bakagira gahunda y’uko bazajya batura umwami ibisigo ibumbiye hamwe abanyenganzo b’ibisigo bose. Abasizi nta kindi basabwaga gukora uretse gusiga (guhimba).
Ibisigo byabaga bibumbatiye amakuru akomeye cyane y’ubwami, ubutegetsi ndetse n’imibereho ya buri munsi y’abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Ni iki cyakomye mu nkokora ubusizi mu Rwanda?
Mu gihe cy’ubukoloni, ubusizi bwatangiye kugenda bucika intege, abakoloni b’Abadage n’Ababiligi bazanye imico mishya, indimi z’amahanga nk’Igifaransa n’Ikidage zitangira gusimbura ururimi rw’Ikinyarwanda mu nzego zimwe na zimwe. Ibi byatumye ubusizi gakondo butitabwaho cyane, cyane cyane mu mashuri mashya yashyizweho n’abakoloni. Ubusizi bwasigaye i Bwami gusa.
Nyuma y’Ubwigenge mu 1962, ubusizi bwakomeje kubaho ariko bugenda butakaza agaciro mu rubyiruko, bitewe n’iterambere ry’itangazamakuru, indirimbo zigezweho, n’indi myidagaduro mishya. Abantu batangiye guhitamo uburyo bushya bwo kwidagadura no gutanga ibitekerezo, ubusizi bukaguma inyuma ugereranyije no kuririmba no gukina filimi.
Ibyo byarushijeho gukomera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Igihugu cyari gitangiye urugendo rwo gusana imitima, bwagize ingaruka ku muco n’ubuvanganzo muri rusange. Mu gihe cyo kongera kubaka Igihugu, hibanzwe cyane ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ubusizi ntibwahabwa umwanya uhagije nk’uko byahoze.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwagiye rwiyubaka mu bintu bitandukanye kugeza n’aho urwego rw’imyidagaduro rwatangiye kuzahuka, ariko ubusizi busigara inyuma ku buryo uwabaga afite iyo mpano yitabazwaga ari uko hari ibirori bidasanzwe cyangwa hari amarushanwa yabaye.
Ubusizi bwongeye kwigarurira imitima y’Abanyarwanda
Hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo mbere yo kugaya inkongoro uzarebe uwo yareze, bivuze ko nushaka kureba iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda wareba ubusizi kuko uretse kuba mu Rwanda hamaze kuba abasizi benshi kandi babikora neza usanga ubwo busizi bwabo bwarabakuye ahantu hamwe bukabujyana ahandi.
Hifashishijwe ingero za bamwe mu basizi bazwi mu Rwanda b’ikiragano gishya bagiye bagaragaza mu biganiro bitandukanye ko ubusizi bwatunga ubukora ndetse bukaba bwanatanga akazi.
Umusizi Tuyisenge Olivier yagize ati “Ubusizi si impano yo kwidagadura gusa, ni umurimo ushobora kubyara inyungu igihe ubukoreye ku rwego rw’umwuga.
Byashimangiwe na Rumaga Junior wagize ati “Nashatse ko ubusizi buba ubuzima bwanjye, si ukubivuga gusa ahubwo no kububyaza umusaruro.”
Umusizi Murekatete we yagize ati: “Umusizi w’iki gihe agomba kureba kure, akamenya ko impano ye ishobora kumubeshaho.”
Ibyo abo basizi bavuze kandi bahuriraho n’abagenzi babo batagarutsweho muri iyi nkuru bishimangirwa n’uburyo bugezweho bakoramo ibisigo byabo ku buryo ababikurikira usanga bibanyura, bityo bagahora basura imbuga zicururizwaho ibihangano byabo kandi uko bikurikirwa ari nako izo mbuga zibabarira amafaranga.
Ibisigo ntibikiri ibyo kuvugwa hari umuhango wabaye ahubwo bisigaye bikorwa nk’ubundi buhanzi bwose aho kugeza ubu abasizi na bo basigaye bakora ibitaramo bamurika imizingo y’ibisigo byabo, burira indege bakajya mu bihugu byo hanze kubera ubusizi bwabo, bitabira amarushanwa mpuzamahanga n’ibindi byari bimenyerewe ku bindi byiciro by’ubuhanzi.
Tariki 8 Mutarama 2026, iterambere ry’ubusizi ryemejwe n’abakunzi babwo, ubwo Junior Rumaga yagiranye amasezerano n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange akamuha umusozi wa Kiruri ufatwa nko ku gicumbi cy’abasizi kugira ngo awubyaze umusaruro binyuze muri sosiyete ye “Siga Rwanda.”
Icyo gihe Rumaga yagize ati: “Ndifuza gutanga umusanzu wanjye nk’umuhanzi mu kongera ibyo igihugu cyinjiza binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku buhanzi, guhabwa uyu musozi n’igihugu mbifata nko kongera kuduha amahirwe ngo twerekane icyo Imana yaduhaye (Impano yo kurema ibishya no kuvumburira ku bihari.”
Kugeza ubu ubusizi busigaye bufatwa nk’ipfundo ry’ubundi buhanzi, aho tariki 19 Werurwe 2026, ibyamamare byiganjemo abaririmbyi barimo ab’injyana gakondo n’izigezweho, abakinnyi ba filimi, abakora urwenya n’abasizi berekeje mu Karere ka Huye bagiye kuhakorera iserukiramuco ryiswe Siga Art Festival rimaze iminsi itatu harimo gususuruka, gusabana, no kumenya amateka.

