Ubutaka bubaruwe bugeze kuri 11 910 542
Imibereho

Ubutaka bubaruwe bugeze kuri 11 910 542

NYIRANEZA JUDITH

February 28, 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) kigaragaza ko ubutaka bubaruye bugeze kuri 11 910 542 guhera icyo gikorwa cyatangira kugeza mu mpera z’umwaka wa 2025.

Muri ubwo butaka, ubwanditswe ku b’igitsina gore gusa ni 2 260 420 bungana na 18,98%, ububaruye ku b’igitsina gabo bonyine ni 1 406 974 bungana na 11,81%, ubutaka bwandikishijwe ku bagore n’abagabo bombi ni 5 865 743 bungana na 49,25%, ubutaka bungana na 825 313 bwandikishije kuri Leta ni ukuvuga 6,9% mu gihe ubungana na 1 552 092 bwanditse ku bandi bungana na 13%.

Ubutaka bwandikishijwe buri hagati ya hegitari 0 kugera kuri 0,5 ni 11 187 128, uburi hagati y’igice cya hegitari na hegitari 1 ni 416 597; ubufite hagati ya hegitari 1 – 2 bungana na 175 1546; ubufite hagati ya hegitari 2-5 ni 60 225, ubutaka buri hagati ya hegitari 5-10 ni 13 228, ubufite kuva kuri hegitari 10- 15 ni 4 323,

Uburi hagati ya hegitari 20-30 ni 1 669, ubutaka buri hagati ya hegitari 15-20 ni 1 574, hejuru ya hegitari 50 handikishijwe ubutaka 801, ubutaka buri hagati ya hegitari 30- 40 ni 463 mu gihe ubwa hegitari 30-40 handitswe ubutaka 257.

Uturere dutatu tugaragaramo ibikorwa bijyanye no guhererekanya ubutaka mu kwezi kwa Gashyantare 2026, kurusha utundi ni Nyagatare aho bugera ku 2 635, Gasabo ni 767 naho Gakenke ni 594.

Impuzandengo y’igiciro cy’ubutaka kuri metero kare, ku butaka bukorerwaho ubuhinzi ni amafaranga y’u Rwanda 4 299,68; ubukorerwaho ubucuruzi ni 30 125, 85 Frw; ubutaka bwagenewe ibikorwa by’ubukungu ni 6 792,92 Frw; ahagenewe amashyamba ni 2 657,44 Frw, ubutaka bwagenewe inganda ni 11 523,59 Frw, ah’imiturire ni 10 562,09 Frw.

Igiciro cy’ubutaka bw’aho gukorera ubworozi ni 5 345,44 Frw, ahagenewe ubwikorezi ni 9 906,87 Frw, ubutaka bwagenewe ubushakashatsi ni ku mafaranga y’u Rwanda 1 552,32; ubutarashyirwa mu gishushanyombonera buri ku giciro cya 40 625,00 Frw n’ubutaragenerwa icyo bukorerwaho buri ku mafaranga ni 22 848,72 Frw.

Guhera mu mwaka wa 2009 ubwo hatangiraga igikorwa cyo kubarura no kwandika ubutaka, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bw’imicungire y’ubutaka binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga aho amakuru yose yerekeye ubutaka abitse, ubwo buryo bukanafasha mu koroshya serivisi zinyuranye zijyanye n’ubutaka.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA