Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yageneye ubutumwa busoza umwaka inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ni ubutumwa bwagiye ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2024.
Perezida Kagame yashimiye ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano agira ati: “Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera Igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’Igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu Gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko uyu mwaka wasuzumye ukwigira, kw’Abanyarwanda mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa by’inzego z’umutekano byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako.
Yongeyeho ati: “Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu; imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.”
Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zifite uruhare rukomeye mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ni ingirakamaro cyane.
Ati: “Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano muke.”
Yongeyeho ati: “Mu gihe twinjira mu mwaka mushya, ndabashishikariza gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego zacu z’umutekano. Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.
Ku miryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, ndabashimira igitambo batanze kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango we bwite, yifurije inzego z’umutekano n’imiryango yabo, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire wa 2025.
Ati: “Mukomeze gukorera igihugu cyacu mu cyubahiro, ubwitange bwanyu buhore bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo. Ndabashimiye ku bw’umurimo wanyu udasanzwe.”
Perezida yagize ati: “Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera Igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’Igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu Gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
Muri Kanama 2024, ni bwo u Rwanda rwizihije imyaka 20 yari ishize rutangiye kohereza intumwa zarwo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ibintu byahindutse kimwe mu nkingi za politiki y’ububanyi n’amahanga zarwo.
Rwagaruye umutekano mu bihugu birimo Sudani by’umwirahiko mu Ntara ya Darfur, Haiti, Liberia na Sierra Leone, Mozambique, Sudani y’Epfo, na Repubulika ya Centrafrique, ndetse ubwinshi muri ubwo butumwa buracyakomeje.